Bugesera: Uwemera ko yishe umugore we kuko amuca inyuma ashobora gufungwa burundu
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/05/Screenshot_20210517-154919-1024x755.jpg)
Ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica uwo bashakanye bumusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza .
Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 23 Mata 2021 ari mu rugo rwe, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, ho mu Ntara y’Iburasirazuba, aho uyu mugabo yafashe ishoka ayikubita umugore we mu musaya aramwica.
Ukekwaho icyaha yiyemerera icyaha agasobanura uburyo yagikozemo , akavuga ko yabitewe n’uko yakekaga ko amuca inyuma.
Ibi bikorwa bikaba bigize icyaha cy’ubwicanyi buturutrse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rigena ko uwishe umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.
NPPA