Ngoma: Uwarindaga SACCO yakatiwe azira kwica arashe ‘uwamusambanyirizaga umugore’

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, buherutse gutsinda urubanza bwaregagamo Shirimpaka Emmanuel icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, urukiko rumukatira  igihano cy’igifungo cya burundu.

Ku italiki ya 08 Ukuboza 2020 mu gihe cya saa sita na mirongo ine  z’ijoro  uwitwa Shirimpaka Emmanuel , akaba umusekirite wakoreraga muri SACCO ya Munyinginya, mu kagari ka Cyimbazi, mu Mudugudu wa Ntunga yarashe umugabo witwa Banguwiha John akoresheje imbunda y’akazi aramwica. Akaba yaramurashe amasasu atatu harimo mu rubavu ndetse n’intoki zikaba zaracitse.

Uregwa avuga ko yamurashe akamwica ngo yitabara aho avuga ko ngo bari abajura bari baje kwiba Umurenge SACCO Munyiginya.
Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru butangaza ko bigaragara ko Shirimpaka Emmanuel yateguye umugambi wo kwambura ubuzima Banguwiha amukekaho ko amusambanyiriza umugore, maze akaza kumutumaho akamurasira kuri SACCO Munyiginya aho akora akazi k’uburinzi akajijisha avuga ko uwarashwe yari aje kwiba kuri SACCO akamurasa yitabara anagira ngo aburizemo umugambi wo kwiba. Uregwa niwe wari ucumbikiye Banguwiha
Uru rubanza rwaburanishijwe ku wa 26 Gashyantare 2021