Muhanga: Umugabo ukekwaho kwicisha isuka umugore we yasabiwe ibihano

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica  umugore we amuhondaguye isuka mu mutwe. 

Ni mu rubanza rwabaye kuwa 3 Werurwe 2021, aho umugabo witwa Ntigurirwa Daniel wo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi mu  Karere ka kamonyi akekwaho kuba mu ijoro ryo ku wa 04/02/2021, ahagana saa munani  z’ijoro yarishe umugore we witwaga Uwimana Florence akoresheje isuka.
Uregwa yatashye ahagana saa munani  z’ijoro nkuko ubushinjacyaha bwabyanditse, ataha yasinze,  akubita urugi cyane, nibwo umugore we  yabyutse ajya kumukingurira, akigera ku muryango, uregwa yahise amukubita ikintu ku jisho, yikubita hasi, atangira kumukubita.
Umwana wari mu nzu yumvise nyina ataka cyane, arabyuka agiye kureba icyo abaye  asanga ari se urimo kumukubita isuka mu mutwe. Umwana  yahise asohoka  atabaza , na we  amwirukaho ashaka kumwica, nibwo yagiye kubwira nyirakuru utuye hafi ibibaye, baje basanga yamaze kumwica ,  ahita acika.
Uregwa yakomeje kwihisha akimara gukora icyaha, kugeza ubwo yaje gufatirwa mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Gihira, mu Mudugudu wa Nyagasozi, afashwe n’abaturage bari bamubonye ku mbuga nkoranyambaga.
Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha aregwa cyo kwica umuntu biturutse ku bushake akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa