Icyo Amerika itangaza ku ifatwa rya Rusesabagina

Leta Zunze ubumwe za Amerika zitangaza ko zaganiriye n’u Rwanda ku bijyanye n’itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba.

Rusesabagina bivugwa ko yabaga muri Amerika afite ibyangombwa byemewe n’amategeko byo guturayo, akaba n’ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi aherutse kwerekanwa n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ari mu Rwanda, umuryango we ukibaza uko yageze mu Rwanda, kuko ngo umuheruka ari kujya i Dubai.

Ifatwa rye ryatumye habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika, biciye kuri Tibor Nagy, Uwungirije umunyamabanga mukuru wa Leta Zunzd ubumwe za Amerika ushinzwe akarere ka Afurika na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Argentine, Bresila na Mexique,  Mukantabana Mathilde.

Nkuko bigaragara kuri twitter ya Nagy baganiriye ku bijyanye n’ifatwa rye, Amerika igaragaza ko itegereje ku Rwanda ko ruzamufata nk’ikiremwamuntu (human treatment), kubahiriza amategeko (adhere to the rule of law) no guhabwa ubutabera bunyunze mu nziza zitabogamye(providr a fair and transparent legal process).

 

Tweet ya Nagy

Hari inkuru zagiye zisohoka zivuga ko Rusesabagina azwi cyane ku Isi kubera inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004, imugaragaza nk’intwari yahishe abahutu n’abatutsi muri Hotel des Milles Collines i Kigali, bakaza kurokoka.

Nyuma, iyo filimi, yabanje kwerekanwa kuri stade Amahoro, yaje kunengwa ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush wa Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”, n’ibindi.

Itabwa muri yombi rye

Tariki 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), rweretse Rusesabagina abanyamakuru.

Uru rwego ruvuga ko yafashwe binyuze mu bufatanye n’amahanga, ubu akaba ari mu maboko yarwo.

Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda …muduce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza ku byo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

RIB ihereye ku ifatwa rya Rusesabagina ivuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.

The Source Post

Loading