Urukiko rwakatiye undi mugabo kwicwa atewe amabuye
Urukiko rugendera ku mahame akarishye y’idini ya kiyisilamu (Shari’a Court) mu gace ka Kano muri Nijeriya rwakatiye umugabo igihano cyo kwicwa atewe amabuye.
Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko witwa Mati Abdu, arazira gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 nkuko ikinyamakuru Sahara Reporters cyabitangaje. Yafashwe na polisi mu 2019, ashinjwa gusambanyiriza uwo mwana ahitwa Farsa Village mu bice bya Tsanyawa. Yakatiwe iki gihano n’urukiko nyuma yuko umucamanza witwa Ibrahim Yola, asanze icyaha ashinjwa kimuhama.
Ushinzwe itumanaho muri uru rukiko witwa Baba Jibo avuga ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso mbere y’iburana kandi n’uregwa yemeye ibyaha ashinjwa.
Akatiwe iki gihano nyuma y’iminsi itatu, umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu w’imyaka 22 y’amavuko akatiwe icyo kwicwa amanitswe ashinjwa gutuka intumwa y’Imana Muhammad.
Uyu muhanzi, Yahaya Sharif, ngo yashatse kurutisha Immam wo mu gace atuyemo Muhammad, abishyira mu ndirimbo yahimbye. Gusa yahawe iminsi 30 yo kujurira.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wakunze gusaba ko aya mategeko ya sharia atakurikizwa ku Isi. Urugero ni aho umugabo muri Iran mu myaka ishize yaciwe intoki azira kwiba nkuko aya mategeko abitegeka. Uyu muryango uvuga ko icyo gikorwa kigambiriwe cyo “gukata ibice by’umubiri by’abantu atari ubutabera”.