Musanze: Urukiko rwumvise muganga witabajwe mu rubanza ruregwamo Gitifu wa Kinigi uhakana gukubita no gukomeretsa

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwumvise ubuhamya bw’umuganga wakoze raporo ku buzima bwa Munyaziboneye Phocas ushinja abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi kumukubita bikamutera kuvunika igufa ry’ikibero.

Ni mu rubanza rwakomeje kuwa Kabiri , tariki ya 21 Nyakanga 2020, Twagirimana Innocent (gitifu) na Habimana Jean Paul ukora akazi ko gucunga umutekano (home guard) baregwamo gukubita no gukomeretsa Munyaziboneye Phocas wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Nyonirima, Umudugudu wa Butorwa I.

Biregura bavuga ko ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, by’umwihariko kuri gahunda ya Guma mu rugo, bageze ahari abantu barimo Munyaziboneye bababonye bariruka,  uwo musore agwira igishyitsi, gitifu amutumiriza imodoka imujyana kwa muganga.

Gusobanura niba imvune ya Munyaziboneye yaratewe no gukubitwa cyangwa kugwa kuri icyo gishyitsi nicyo cyatumye urukiko ruhamagaza Muganga Mwenelwata Safi Judith ukora mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Uyu muganga kimwe n’abandi batangabuhamya bitaba urukiko yabanje kurahizwa ko nabeshya azabihanirwa n’amategeko. Yabwiye urukiko ko yakoze isuzuma rya gihanga (Expertise médico légale) ) ku mvune y’uyu musore mbere yuko abagwa; nyamara ko atari we wamwakiriye akigera ku bitaro. Avuga ko uwo musore yari afite imvune y’imbere (fracture fermée).

Iyi mvugo y’imvune y’imbere yatumye umushinjacyaha Hagenimana Edouard ayuririraho avuga ko bisobanuye ko Munyaziboneye yakubiswe kuko ngo nta kindi gikomere cyangwa kwangirika kw’imyenda yari yambaye kwagaragaye. Kuririra kuri iyi mvugo byatumye Muganga Safi asaba ijambo perezida w’iburanisha wari umaze gusa n’usoza iri buranisha kuko yari yamaze kuvuga igihe urubanza ruzasomerwa.

Safi yavuze ko kuba yavuze ko uwo musore yari afite imvune y’imbere bidasobanura ko yatewe no gukubitwa cyangwa ikindi kuko hari n’abakora impanuka yo kugongwa n’imodoka bakagira imvune y’imbere cyangwa iy’inyuma (fracture ouverte).

Uwavunitse yivuguruje mu mvugo

Mu nyandiko yakozwe n’ubugenzacyaha Munyazinobeye yavuze ko yabanje gukubitwa na gitifu (Twagirimana). Mu buhamya yatanze uyu munsi yavuze ko yabanje gukubitwa n’uwitwa Habimana Jean Paul, gitifu nawe ngo amukubita nyuma

Me Bagabo Jean d’Amour wunganira Twagirimana yabajije Munyaziboneye uwamukubise asubiza ko yabanje gukubitwa na Habimana Jean Paul nyuma ngo hazamo na Twagirimana.

Babago yahereye ku gisubizo cya Munyaziboneye avuga ko imvugo ze zirimo kuvuguruzanya n’ubuhamya yatanze mbere. Ati ” Harimo kutavugisha ukuri. Birashimangira ko nta kuri kurimo. Bigaragara ko gukubitwa bitabayeho.”

Abatangabuhamya hari aho bavuguruzanya n’uwavunitse

Perezida w’iburanisha yabajije abatangabuhamya Turikumana Evode na Iradukunda Janvier ku by’ikubitwa rya Munyaziboneye. Bavuze ko bari kumwe na Munyaziboneye uwo munsi yavunikiyeho. Icyo gihe ngo harimo umwe yari agiye gutiza igitabo cy’amategeko y’umuhanda. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice ngo babonye abayobozi umunani babasanga ku irembo ry’iwabo wa Munyaziboneye ari naho avuga ko yavunikiye bamaze kumukubita.

Uko ari babiri ntibahuza n’ibyo Munyaziboneye yavuze ko hafi y’aho bari nta bishyitsi bihari ndetse n’umukoki abaregwa bavuga ko aribyo yaguyeho akavunika. Aba banyuranya na we bakemeza ko bihari.

Bahuriza ku kuba barabonye ngo Habimana Jean Paul akubita mugenzi wabo, bagahita biruka ku bwo gutinya abayobozi bari aho, bityo ko batamenye niba na gitifu Twagirimana yarakubise Munyaziboneye.

Me Bagabo yibaza uburyo bavuga ko babonye Twagirimana akubita uwo musore inkoni imwe, uwavunitse avuga ko bamukubise inkoni nyinshi ngo akageza n’ubwo atabaza. Yongeraho ko abatangabuhamya bashaka gukwepa ubuhamya batanga, agasaba ko butahabwa agaciro kuko buvuguruzanya. Yongeraho ko bavuze ko Habimana yari afite inkoni nyamara ngo yemeza ko ntayo yari afite.

Umushinjacyaha Hagenimana avuga ko kuba Me Bagabo yabajije Munyaziboneye uko byagenze ari tekiniki yo kugirango yivuguruze. Bityo ashimangira ko uwavunitse ntaho mu bugenzacyaha yigeze avuga ko yabanje gukubitwa na Habimana, nyamara abaregwa ndetse na avoka wabo babyerekanye mu nyandiko iri muri sisiteme yatangiwemo ikirego.

Hagenimana uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko ibyo abangabuhamya bavugiye imbere y’urukiko ari nabyo bavugiye mu ibazwa, bityo akabiheraho asaba ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bikwiye guhabwa agaciro, urukiko rukakira ikirego.

Nta cyaha kimpama” Gitifu Twagirimana

Mu kwiregura kwe, Twagirimana yerekanye icyo yita kwivuguruza mu mvugo by’abatangabuhamya. Atanga urugero rw’umutangabuhamya Iradukunda mbere ngo wavuze ko Munyaziboneye yakubiswe agahita agwa hepfo ubu akaba yavuze ko bamukubise agahita agwa hasi.

Bityo ati ” Nta nkoni ngendana, ntabwo umuturage umuragirisha inkoni, nta cyaha kimpama. Icyo ubucamanza buberaho ni ukureba kure.”

Nta nkoni nari mfite sindi na Dasso

Inyandiko isomwa, Habimana aba yitwa Dasso, ahakana ko ari Dasso, akavuga ko ari home guard, bityo ngo ibyo bavuga bakaba bakekeranya(abatangabuhamya n’uwavunitse). Ahakana kuba yari afite inkoni icyo gihe. Ati “Nta nkoni nari mfite kandi ntabwo nigeze mukubita.”

Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano

Umushinjacyaha Hagenimana yabwiye urukiko ko abaregwa bakurikiranwaho ubufatanyacyaha bwo gukubita no gukomeretsa ku bushake, abasabira imyaka 15 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kuri buri umwe kuko ngo batemera icyaha.

Me Bagabo wunganira Twagirimana avuga ko imyaka 15 isabirwa umukiliya we atari ikintu cyo gukinisha, bityo asaba ko niba icyashingirwaho ari raporo ya muganga ubushinjacyaha bwahereyeho, hazahamagazwa uwakiriye uwavunitse n’uwamubaze bagatanga ibisobanuro kuri iyo mvune.

Asaba kandi urukiko gukurikiza ingingo y’108 mu itegeko ry’ibimenyetso n’itangwa ryabyo ndetse n’ingingo ya 111 yo mu gitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti ” Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze.”

Ati ” Turasaba ko abo twunganira baba abere, ku ndishyi zo ntacyo mbivugaho.”

Uwunganira uwavunitse yasabye izindi ndishyi

Me Uwamariya Consolèe wunganira Munyazikwiye asaba ko umukiliya we yahabwa indishyi y’asaga miliyoni 15. Ayo ngo arimo amafaranga yatanzwe avurwa 64, 440, ingendo yakoraga ajya kwivuza zatwaye miliyoni 3, indishyi z’ububabare bw’umubiri zingana na miliyoni 5 na miliyoni 10 z’indishyi z’uko yamugaye akaba ntacyo azongera kwikorera. Hari kandi igihembo cya avoka kingana na miliyoni n’ibihumbi 500 by’ikurikiranarubanza.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 30 Nyakanga i saa Cyenda.

Mu iburanisha ry’ubushize ryabaye kuwa 16 Nyakanga 2020, abaregwa bamenyeshejwe icyaha bakurikiranweho cyakozwe tariki  11 Mata 2020  saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Bisobanuye ko batigeze bakora icyo cyaha, bavuga ko koko uwo musore yakomeretse ubwo bari muri gahunda yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guma mu rugo.

Muri icyo gihe ngo Munyaziboneye na bagenzi be barababonye barabikanga, bariruka agwira igishyitsi. Twagirimana avuga ko nta nkoni yigeze amukubita cyane ko nta mugambi mubi yari amufiteho, kandi ngo akimara kwikubita kuri icyo gishyitsi yahise ahamagaza imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga, gusa iza gutinda hifashishwa indi modoka.

Habimana Jean Paul we yireguye avuga ko n’ubwo yari kumwe n’abari muri ubwo bugenzuzi, abavugwa bababonye bakiruka, ariko ko atigeze abakurikira aho birukaga bagana.

Yabwiye urukiko ko yasigaye aho nyuma ngo aza kumva Gitifu ahamagara imbangukiragutabara ngo igeze kwa muganga Munyaziboneye, ariko we ntiyigeze amenya uko byagenze.

Icyo gihe Me Bagabo  wunganira Twagirimana yavuze yagarutse ku kwivuguruza hagati y’uwavunitse na nyina badahuriza kuwo bavuga wabanje gukubita Munyaziboneye.