Abikesheje impanuro za Perezida Kagame, Urimubenshi Aimable yashinze uruganda rwa Future Bricks rukomeje kubaka u Rwanda

Guhera mu myaka ishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakomeje gushishikariza urubyiruko gukora cyane, kwihangira imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Izo mpanuro ni zo zahinduriye ubuzima bwa Urimubenshi Aimable, rwiyemezamirimo ukomeje kuba urugero rw’uko umuntu ashobora gutangirira kuri bike akagera ku bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Waba warigeze gukandagiza ikirenge mu marikagurisha abera mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba no mu ry’iyi ntara nyirizina, biragoye ko wahava utabonye icyapa future supermarket and Future bricks, gikikijwe n’amatafari ameze nk’asize verini akorwa n’uruganda Future bricks.

Fore more information

Uru ruganda rukora amatafari, rwavuye mu byuya bya Urimubenshi Aimable, rwiyemezamirimo watangiye ashakisha uruhushya rwo gutwara imodoka, akarubona,a agatangira azitwara, nyuma akaza kuvamo akajya mu bucuruzi buciriritse bwaje kumugeza ku bikorwa bitandukanye birimo: uruganda rukora amatafari, iguriro rigezweho mu mujyi wa Bwishyura ndetse n’ibindi.

Karongi: Imurikagurisha n'imurikabikorwa ryerekanye imbaraga ...
Mu imurikagurisha ryabereye mu Karere ka Karongi, mu mwaka wa 2025, Urimubenshi asobanurira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora amatafari

Yubakiye ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu

Urimubenshi Aimable avuga ko intambwe yateye mu bucuruzi no mu ishoramari ayikesha impanuro za Nyakubahwa Perezid awa Repubulika Paul Kagame yahaye urubyiruko.

“Nkiri muto, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yadushishikarizaga gukora cyane, kwigira no kuba amaboko y’igihugu. Nafashe izo mpanuro nk’izanjye, ni zo nashingiyeho ntangira urugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere igihugu.”

Akoresha ibikoresho bibungabunga ibidukikije

Urimubenshi asobanura ko urugendo rwe rutatangiriye ku mafaranga menshi cyangwa ku mushinga munini, ahubwo rwatangiriye ku gushaka imibereho. Yabanje gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, atangira gukora uwo mwuga, azigama amafaranga make, nyuma afatanya n’abandi bakodesha icyumba cy’ubucuruzi mu Mujyi wa Bwishyura. Buhoro buhoro, ibikorwa bye byagiye byaguka kugeza ageze ku rwego ariho uyu munsi.

Yashoye imari mu nzego zitandukanye

Kugeza ubu, Urimubenshi Aimable amaze gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo:

  • Uruganda Future Bricks, rukora amatafari n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.
  • Future Supermarket, iguriro rigezweho rifasha abaturage kubona ibicuruzwa bitandukanye.
  • Ishuri ryigenga École d’Elite, yashinze afatanyije na bagenzi be.
  • Ubuhinzi bwa avoka mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni ibikorwa avuga ko byose bihuriye ku ntego imwe yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.

Future Bricks mu gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda”Made in Rwanda”

Uruganda rwa Future Bricks rukora amatafari, amapave n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bifite ubuziranenge, bikozwe hifashishijwe ibikoresho biboneka mu Rwanda.

Urimubenshi avuga ko yarushinze aho ruherereye mu Murenge wa Rubengera, kuko yifuzaga gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda no guha Abanyarwanda ibikoresho byiza, bikomeye kandi biramba.

Ati “Perezida Kagame muzamunshimirire. Ni we wadutoje gukora no kwizera ubushobozi bwacu. Natangiye nshinga uruganda rukora amatafari rwifashisha ibikoresho byo mu Rwanda gusa. Dukora amatafari, amapave n’ibindi bikoresho bikomeye kandi byujuje ubuziranenge.”

Itanura ryifashishwa mu gutwika amatafari akomeye nk’urutare

Akomeza avuga ko amatafari akorwa na Future Bricks atanga umwihariko kuko yubakisha inzu nziza, zikomeye kandi zidakeneye gusigwa igishahuro cyangwa amarangi kugira ngo zigaragare neza.

“Iyo wubatse ukoresheje amatafari yacu uba ushyigikiye ibikorerwa mu Rwanda, ukaba wubatse inzu nziza, ikomeye kandi ibereye ijisho.”

Guhanga imirimo no guteza imbere abaturage

Uretse gutanga ibikoresho by’ubwubatsi bifite ubuziranenge, ibikorwa bya Urimubenshi Aimable binatanga akazi ku rubyiruko n’abakuze, bikagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Karongi n’igihugu muri rusange.

Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere inganda n’ibikorerwa imbere mu gihugu, ibikorwa bya Future Bricks bigaragaza neza ko impanuro zo gukora cyane, kwigira no gushora imari zitanga umusaruro. Urugendo rwa Urimubenshi Aimable ni urugero rw’uko urubyiruko rwumvise neza ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, rugafata iya mbere mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda no guhanga amahirwe mashya ku Banyarwanda.

Inyubako yubatswe, hifashishijwe amatafari ya Future Bricks

Urimubenshi Aimable aherutse kugurisha amatafari yubatse iyi nyubako yo kubikamo ibikoresho byo gutabara abahuye n’ibiza, yarangiye itwaye arenga miliyoni 359 Frw, yubatse mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Gisanze, hafi y’ahari uruganda rw’amatafari rw’uyu mushoramari.

Urimubenshi avuga ko ari umugisha ukomeye ku bashoye imari mu bikoresho by’ubwubatsi.

Ati “Banguriye amatafari bituma bituma ngira icyizere ko amafaranga azaboneka. Byatumye nongera abakozi mu ruganda, turi gukora cyane, twaguye ibikorwa kubera ko twahakuye amafaranga.”

Igice cy’inyubako yubatswe hifashishijwe amatafari ya Future Bricks

Kubera imiterere y’Intara y’Iburengerazuba, ikunze kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’umwuzure, bigatwara ubuzima bw’abaturage, abandi bagasigara badafite aho bakinga umusaya.

Ubu bubiko bwubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), buzajya bubikwamo ibikoresho n’ibiribwa byo gutabara abaturage ba Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi.

Byinshi ku ruganda rukora amatafari

Urimubenshi avuga ko buri wese anogeje ibyo akora iterambere ry’akarere ryakwihuta kurushaho.

Ati’’ Imbaraga zongerwe,ibikorwa binoze,bitanga akazi bibe byinshi kurushaho, urubyiruko usanga mu byaro rwifashe mu mifuka ngo ni urushomeri ruhindure imitekerereze, akarere,abafatanyabikorwa n’abikorera turusheho guhuza imbaraga, bizafasha mu guhanga udushya twinshi tuzarushaho kuzamura aka karere kandi turi mu nzira nziza.’’

IMMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *