Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umuhanzi I-CYOGERE, Aimable Twagirayezu ataramire abakunzi be mu gitaramo yise “INEZA YE 1”, kizabera muri Great Hotel i Kiyovu ku wa 06 Kamena 2026, imyiteguro irarimbanyije ndetse abategura iki gitaramo bavuga ko ibintu byose byamaze gushyirwa ku murongo.
I-CYOGERE, uteganya no kumurikira muri iki gitaramo umuzingo we wa mbere yise “The Stars”, yatangaje ko yiteguye ku rwego rwo hejuru kandi yizeye kuzatanga ibyishimo ku bazacyitabira.

Yavuze ko ibyo abishingira ku myiteguro amaze iminsi akorana n’itsinda rizamufasha gucuranga rizwi nka Zodiac Band, aho bakoze imyitozo myinshi igamije gutuma igitaramo kizaba cy’umwimerere (Full Live Performance) kigenda neza.

Ku wa Kane tariki ya 04 Kamena 2026, I-CYOGERE na Zodiac Band bakoze imyitozo ya nyuma, bagenzura buri kintu cyose kizifashishwa muri iki gitaramo kugira ngo abazacyitabira bazahabwe serivisi inoze n’imyidagaduro yuje ubunyamwuga.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko atari we wenyine witeguye, ahubwo n’abahanzi batandukanye bazamufasha bose bageze ku rwego rushimishije rw’imyiteguro.

Mu bazasusurutsa abazitabira harimo Sintex, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izindi zifite ubutumwa butandukanye.

Hazaba kandi Egide Nduwayezu, uzwi cyane mu bihangano byubakiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika.

Abakunzi b’umuziki bazataramirwa kandi na Pacifique Umuhuza, umuririmbyi wa Chorale Il est Vivant akaba n’umuhanzi ku giti cye umaze kumenyekana kubera ibihangano bye byubakitse ku buhanga n’ubutumwa bwiza.

Muri iki gitaramo kandi hazagaragara David Stone, umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’umunyarwenya Papa Golizo, uzwi cyane mu buhanga bwa Ventriloquism, uburyo bwihariye bwo gusetsa abantu bukoresha ikiganiro hagati y’umunyarwenya n’igikinisho cyangwa ikindi kintu kigaragara nk’aho kivuga.

Abakunzi b’ubusizi n’ikinamico na bo ntibazibagirana kuko DudePoet afatanyije n’itsinda UMUZINGA Theater bazerekana umukino bise “Tales Men Don’t Tell”, ugamije gutanga ubutumwa bw’amahoro no guteza imbere ubusizi bwa kijyambere.

Hazitabira kandi The Pals Group, itsinda rimaze kumenyekana mu ndirimbo zisingiza Imana muri Kiliziya Gatolika, ndetse hanahabwe umwanya impano zikizamuka zirimo Boy Key na Muvunyi (Zizou) kugira ngo zigaragaze ubushobozi bwazo imbere y’abakunzi b’umuziki.

Abategura iki gitaramo bavuga ko imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM), mu gihe igitaramo nyirizina kizatangira saa kumi n’ebyiri zuzuye (6:00 PM), bakaba basaba abazacyitabira kugera ku gihe kugira ngo batazacikanwa n’ibice by’ingenzi byacyo.

Amatike akomeje kugurishwa ku mafaranga y’u Rwanda 5,000 ku mwanya usanzwe, 10,000 ku mwanya wa VIP, mu gihe itike ya VVIP cyangwa Couple igura 15,000 Frw.
Abifuza kugura amatike bashobora kwishyura kuri konti ya 4401050 / Inganzo Ikuza Yezu Ltd, hanyuma bakohereza ubutumwa bwo kwemeza ko bishyuye kuri 0784123285 kugira ngo bahabwe amatike yabo.

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo iki gitaramo kibe, imyiteguro igaragaza ko abazacyitabira bategerejwe n’umugoroba wihariye uzarangwa n’umuziki w’umwimerere, ubusizi, urwenya n’ubutumwa bwubaka.
