Uwahoze ari administrateur w’ibitaro bya Kibuye yakatiwe gufungwa, kwishyura miliyoni 190 no guterezwa imitungo cyamunara

Urwego rw’Umuvunyi rwatsinze Urubanza rwaburanagamo na Bwana Appolinaire Byiringiro wahoze ari Administrateur w’Ibitaro bya Kibuye, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’imitungo afite.

Bwana Appolinaire Byiringiro, ubwo yayoboraga Ibitaro bya Kibuye hagaragaye imicungire mibi y’umutungo wa Leta mu Bitaro, bituma Urwego rw’Umuvunyi rutangira kumukurikirana kugira ngo asobanure inkomoko y’imitungo atunze ugereranyije n’ibyo yinjiza.


Ku wa 07/11/2019 Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwamuhamije icyaha mu bujurire, nk’uko n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije icyaha mu iburanisha ry’urubanza ku rwego rwa mbere. Bwana Appolinaire Byiringiro yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo icyenda na zirindwi n’ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda na magana ane makumyabiri (197,149,420Frw). Urukiko kandi rwategetse ko inzu ebyiri atabasha gusobanura inkomoko yazo zitezwa cyamunara amafaranga agashyirwa mu isanduku ya Leta.


Izo nzu ebyiri, imwe iherereye mu mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga, naho indi iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Ruli.
Bwana Appolinaire Byiringiro yaburanaga adafunze.

Bikorewe i Kigali, ku wa 11/11/2019