Neretse uburanira mu Bubiligi avuga ko ubwiyunge budashoboka hadahanwe abanyabyaha ba nyabo

Neretse Fabien akomeje kuburanira mu Bubiligi aho akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kuwa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, urubanza rwe rwakomeje yisobanura ndetse anasubiza ibibazo bitatu byari byasigaye atabibajijweho. Hari aho yageze avuga ko yemera ko abatutsi bishwe muri jenoside ariko ko n’abahutu bishwe.

Ni mu gihe abamwunganira bari batanze inzitizi zatumye urubanza ruhagarara amasaha arenga abiri kugira ngo zibanze zirebweho ariko birangira abacamanza bemeje ko nta shingiro zifite, urubanza rugakomeza.

Izo ni izuko ngo ubushinjacyaha bwahawe umwanya munini kuruta uwahawe abunganira Neretse, abatangabuhamya batemewe bo ku ruhande rw’uregwa no kuba umucamanza yarabogamye kuko ngo yasomye ubutumwa bushinja gusa yirengagiza ubushinjura nkaho ngo yashakaga guhamya icyaha umukiliya wabo.

Neretse yabajijwe ku isambu ifite ibiyiranga UPI 2696, yagurishijwe muri Kamena uyu mwaka ngo batange ruswa kuri Niyonzima Alexis na Habimana Théoneste. Ibi ngo byakozwe hagamijwe kugura abatangabuhamya. Bamubaza niba aya makuru hari icyo ayaziho.

Abajijwe uko abona u Rwanda rw’ejo hazaza, yavuze ko abakoze ibyaha ba nyabo bashakishwa bagahanwa, kuko kuri we ngo ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha ba nyabo.

Neretse yavuze ko uwo Habimana yihishe iwe ari naho yarokokeye. Ati “Ni nk’umuhungu wanjye, ariko hari abantu bamushyira ku rutoto ngo avuge ibitamurimo. Imitungo iri mu Rwanda sinjye uyicunga, nibera ino. Icungwa na Habimana, ariko bamumereye nabi ngo azavuge ibyo bamutegetse”.

Neretse yabajijwe icyo azi ku nterahamwe, avuga ko mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1991, amashyaka yose yashyizeho imitwe y’urubyiruko: Interahamwe zari iza MRND, Inkuba zari iza MDR, Abakombozi ba PSD, Jeunesse liberale bari aba PL n’ Impuzamugambi zari iza CDR.

Avuga rero ko Interahamwe azizi nk’uko azi abo bose. Abajijwe niba iyo nyito yaraje guhinduka; avuga ko nyuma y’italiki ya 6/4/1994 amashyaka yose yacitsemo ibice, bamwe abantu bakajya ku mpande zitandukanye harimo n’izagiye ku ruhande rwa FPR.

Yabajijwe kandi niba yemera ko jenoside yabaye; ati “Sinabihakana rwose, abantu barishwe bazira uko bavutse hari n’inshuti zanjye zishwe zizira ko ari abatutsi, ariko n’abahutu barishwe”.

Asubiza ikibazo cy’uko abona u Rwanda rw’ejo hazaza, Neretse yavuze ko abakoze ibyaha ba nyabo bashakishwa bagahanwa, kuko kuri we ngo ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha ba nyabo.

Ati “Nkubu ndaburana nka Lieutenant, nibyo byatumye nkurwa muri France. Inkuru ya Gauthier na Daphrose yo ku ya 6 Kamena 2010, niyo yagendeweho. Inshuti z’ukuri nizo zizatuma u Rwanda ruba igihugu cy’ubumwe n’Ubwiyunge”.

Akomeza avuga ko abanyarwanda bakeneye ubafasha kwiyubaka binyuze mu kuri, hubakwa imitima, hadashingiwe ku kinyoma.

Mu gusoza ibibazo yabajijwe uko Neretse yiyizi, maze ati “Ntawimenya, navuze ibindeba byose, na Yezu yabajije ibyo avugwaho. Nize guca bugufi, kumva abanyantege nke, no gukunda abantu bose. Aho nabaye hose nakoze, naharaniraga gushyira mu bikorwa iyo myemerere yanjye. Kuwa gatanu nahuye n’umudamu twakoranye muri GBK, aransuhuza. Mugenzi we abona ko bitangaje ko dusuhuzanya. Abo twakoranye n’abo twaturanye nibo babivuga neza”.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, urukiko rwasoje umunsi nyuma y’uko bamwe mu nyangamugayo 12 ziburanisha cyane cyane abakiri bato, bagaragaje umunaniro. Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu hakomeza kumvwa abatangabuhamya barimo Joseph Matata, ndetse hararebwa na videwo yagombaga kwerekanwa kuwa kabiri ariko ntibikunde.

Uretse Neretse, kuri uwo munsi humviswe n’abatangabuhamya barimo Johan SWINNEN w’imyaka 73 wari ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994. Yavuze ko yari aziranye na Claire Beckers waje kwicanwa n’umugabo we Isaie Bucyana wari umututsi. Ngo Claire yajyaga ajya kumureba akamubwira ko afite ubwoba bw’uko azicwa kuko yashatse umugabo w’umututsi.

Inkuru The Source Post ikorwa ku bufatanye bwa Pax Press yohereje abanyamakuru mu Bubiligi gukurikirana uru rubanza.

Ntakirutimana Deus