Neretse yabwiye urukiko ko imiterere ye itari gutuma aba interahamwe

Neretse Fabien ukomeje kuburanishwa ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahakanye uruhare ashinjwa avuga ko atigeze aba interahamwe bitewe nuko yari ateye.

Urubanza rwa Neretse rwakomeje i Bruxelles (Buruseli) mu Bubiligi, aho yahakanye ibyo ashinjwa byose.

Uyu musaza w’imyaka 71 ugendera ku mbago kubera kumugara, avuga ko nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo ko yarwanyije ihohoterwa ryabakorerwaga cyane cyane mu kigo cye cya ACEDI Mataba kiri mu karere ka Gakenke.

Urubanza rwabaye kuwa 8 Ugushyingo 2019 rwaranzwe n’udushya nkuko The Source Post ibibagezaho ibifashijwemo n’abanyamakuru ba Pax Press bakurikirana uru rubanza umunsi ku wundi.

Urubanza rutangira byagaragaye ko umugore we Bibiane Nimukuze ari mu cyumba cy’iburanisha kandi bitemewe kuko ari mu batangabuhamya, bityo arasohorwa.

Uretse umugore we wasohowe, hagaragaye umwana utagejeje ku myaka yo kuba mu rukiko ariko ntiyasohorwa nyuma yo gusanga ari kumwe n’umubyeyi we; abaregera indishyi nabo bashatse gusohorwa ariko inteko iburanisha yiherera iminota itanu igaruka yemeza ko urubanza rukomeza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso by’ibirego bishinja Neretse, uko yagiye abikora n’aho yabikoreye. Bwerekanye igishushanyo kigaragaza ko Neretse yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Nyamirambo, munsi y’akabari kitwa La demoiselle hepfo ya sitade ya Kigali ubu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo yakoze ibyaha ku bufatanye n’uwo bwise inshuti ye Karamira Flodouard wari umuyobozi ukomeye muri icyo gihe. Ubushinjacyaha bwamushinje uburyo yifashishije umukozi we witwa Emmanuel, yatumye abantu bicwa. Bwakomeje busobanura uburyo mu kigo cye ACEDI Mataba hatorezwa Interahamwe zikajya zica abatutsi baba abigagamo cyangwa abakoragamo. Urugero bavuga ko ku itariki 14 Mata 994, ubwo Neretse yari avuye i Kigali asubiye i Mataba ari naho avuka, ngo ubwicanyi bwakajije umurego akenshi bukozwe n’abari abazamu ku ishuri rye kandi ngo niwe wabaga yabahaye imbunda bakoreshaga bica.

Mu kwiregura kwe Neretse yatangiye abazwa byinshi birimo umwirondoro we, amashuri yize, akazi yakoze, politiki byose arisobanura; akomeza avuga ko ari umwere ndetse n’ikimenyimenyi ngo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo ntirwigeze rumushakisha na raporo ya CNLG yo muri 2018 ntiyigeze igira icyo imuvugaho.


Agaruka ku buryo ngo mu ishuri rye ACEDI Mataba, mu 1993 hagaragaye gutoteza abana b’abatutsi bikozwe na bagenzi babo bashutswe n’abarimu b’abahutu banga umu-perefe w’umututsi. Ngo byarangiye Neretse afashe icyemezo cyo kwirukana abo bana n’uwari umuyobozi w’ishuri. Kuri we ngo ibyo ni ikimenyetso cy’uko nta rwango yigeze agirira abatutsi.

Ati, “ Iyo ntahagoboka byari kuba bibi cyane, hari Perefe w’umututsi, Undagijimana Pie, abantu bibazaga uko namuzanye kuyobora bakamugirira ishyari. Abarimu n’abanyeshuri b’abahutu bapanga gukubita abatutsi ndahagera, nirukana uwari Umuyobozi w’ishuri, nirukana abana babigizemo uruhare, kandi nongera umubare w’abazumu ngo babarindire umutekano. Magingo aya nta muntu uravuga ko kuri ACEDI Mataba haba haraguye umututsi”.

Mu byo Neretse yibuka ngo ni uko kuri iri shuri higaga abana 1200, muri bo abasaga 300 bari abatutsi. Ikindi ni uko bamwe mu batanze ubuhamya ngo barimo n’umukobwa yahaye akazi, agatangazwa n’ubuhamya amutangaho amubeshyera.

Neretse avuga ko umuryango wa Sisi Evariste bari incuti basangira akabisi n’agahiye. N’ikimenyimenyi ngo telefoni yo kwa Neretse ntiyahamagaraga, iyo bashakaga guhamagara bajyaga gukoresha iyo kwa Sisi. Ikindi mu minsi mikuru yose baratumiranaga.

Hanyuma ngo nyuma y’uko Sisi ahungiye I Bujumbura, Neretse yasigaye afasha umugore kwishyuza abari barimo amadeni ya kampani ya Sisi. Ati, “navuganye na Sisi inshuro zirenga eshatu mubaza uko amerewe I Bujumbura. Umugore we namurebaga nibura kabiri mu cyumweru, dupanga uko twakwishyuza abarimo amadeni, no kwakira komande nshyashya”.

Nyamirambo ashinjwa urupfu w’abantu 13 bari batuye munsi ya tapis rouge, bo mu miryango ya Buryana Isaie wari warashakanye n’umubiligikazi Claire Beckers; ari naho ikirego cyaturutse, abo mu muryango w’uyu mubiligikazi basaba ko uwabahekuye yabiryozwa. Ashinjwa kandi, abo mu miryango ya Sisi Evariste, Gakwaya Gerard na Mudatsikira Joseph, bose bishwe tariki ya 9 Mata 1994.

Naho Mataba, aho Neretse avuka, yahageze tariki 16 Mata 1994. Ashinjwa kuba abazamu b’ishuri rye ACEDI Mataba baratunze imbunda kandi bakica abatutsi abibasabye, no kuba iryo shuri ryaraberagamo imyitozo y’Interahamwe. Ashinjwa ndetse urupfu rwa Nzamwita Anastase (bakoranye nyuma akaba umukozi we), na Mpendwanzi Joseph wahungiye ku Ndiza akajya kumukurayo akamuha abasirikare mu Kivuruga bakamwicira i Gatonde.

Aha yasubizaga umucamanza SOPHIE LECLERQ. Avuga ko Jenoside yabaye atakiri muri MRND, ngo kuko nyuma yo kwirukanywa ku buyobozi bwa OCIR Café nta nteguza, yahise aba umushomeri, aba umurakare.

Ati, “Sinashoboraga kujya mu nterahamwe kandi MRND yaranyigijeyo. Ikindi nari maze gushinga ikigo cyiga imishinga kizakorana n’abantu bose, iyo njya mu nterahamwe nari kuba niyangirije isura. Hanyuma ku myaka hafi 50, nari mfite ibiro 95, sinari gushobora ubuterahamwe kuko byasabaga abagifite ingufu, biganjemo urubyiruko”

Neretse

Ikindi Neretse avuga ni uko umunsi indege yari itwaye umukuru w’igihugu ihanurwa, we yari mu kabari kwa Gakwaya na bagenzi be; ubundi akanavuga ko ari we wayoboye igikorwa cyo kubashyingura bamaze kwicwa n’umusirikare.

Ku byaha yakoreye Mataba, Neretse avuga ko Nzamwita wishwe yabanje kumuha akazi muri OCIR Café, nyuma avuye ku buyobozi uwamusimbuye aramwirukana. Ati, “Nzamwita naramukundaga cyane, yakoraga amashanyarazi, muha akazi, noneho uwansimbuye aza kumwirukana. Nyuma yaje kundeba, muha akazi ko kuzakoresha imashini nari naratumije iburayi zitonora ikawa. Niwe wazakiriye, niwe wari uzi uko zikora. Naramukundaga cyane”.


Neretse kandi avuga ku bamushinja imigenderanire na Karamira Frodouard wari Visi Perezida wa MDR, akabanza guseka asa n’uhigima. Ati, “mnhumnhumnhumh, nshobora kurahira imbere y’Imana n’abantu ko Karamira atigeze amenya iwanjye nanjye ntamenye iwe”.

Hanyuma akanavuga ko yafunzwe mu byitso tariki 4 n’iya 5 Ukwakira muri 1990 Inkotanyi zimaze gutera, kandi ko yabonye inyandiko zisaga icumi zimutera ubwoba.
Ibindi ashingiraho yiregura, ni ukuba TPIR itarigeze imushakisha, akanaba atavugwa muri raporo ya CNLG yakozwe mu 2018, ivuga ku bwicanye bwabereye mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri, igizwe n’amapaji 300.

Neretse Fabien yavutse mu Ukwakira 1948, avukira Mataba mu cyahoze ari Ruhengeri (hari muri Komini Ndusu cyangwa Nyarutozu) ubu ni mu karere ka Gakenke.
Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Rwesero (Gicumbi) ayarangiriza muri Saint André Nyamirambo. Nyuma yagiye kwiga mu Budage, mu 1975 avanayo Ingeniorat mu buhinzi.

Yakoze muri ISAR Karama (Bugesera), akora muri BGM (Bugesera-Gisaka-Migongo), ayobora GBK (Gisenyi-Butare-Kigali), na OCIR Café, aho yirukanwe tariki 8 Gashyantare 1992.

Yafatiwe mu Bufaransa, ku busabe bw’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bahanwa (CPCR- Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), ku busabe bw’umubiligikazi Martine Beckers, muramu wa Bucyana Isaie.

Ntakirutimana Deus

Abajijwe ku bucuti bwe na Karamira ndetse n’ubufatanye bwabo mu bwicanyi, Neretse abanje guseka yavuze ko nta bucuti bwihariye yari afitanye na Karamira. Ati “Ndahiriye imbere y’Imana n’abantu ko Karamira atamenye iwanjye, sinamenye iwe”. Ku byerekeranye n’umukozi we witwa Emmanuel ngo yahaye abatutsi bakaza kwicwa, yavuze ko atigeze agira umukozi witwa gutyo.
Neretse yakomeje kwisobanura mu ntege nke ze, avuga ko imyaka ye n’ingano bye bitari kumwemerera kuba interahamwe. Ati “Ku myaka 46 n’ibiro 95 nari gushobora ubuterahamwe?”

Kwisobanura kwe ntikwarangiye kuko mo hagati yaje kugira ikibazo cyo kumererwa nabi agira aseseme bamuha amazi n’agakoresho ko kwifashisha, ariko biba iby’ubusa akomeza kugira intege nke birangira urubanza rusubitswe hasigaye ibibazo bitatu byo kumubaza, batanahaye ijambo abaregera indishyi nk’uko byari biteganyijwe. Ruzasubukurwa kuwa kabiri kubera ko mu mpera z’icyumweru ari ikiruhuko.


Nyuma yo kubazwa ibibazo no kwiregura, hazabaho umwanya w’abatangabuhamya. Uyu munsi kuwa gatanu hakaba hasomwe urutonde rwabo, ruriho impuguke zanditse amateka kuri Jenoside nk’umufaransa Jean Hatzfeld, Damien Vandermersh, Colette Braeckman n’abandi harimo n’abazava mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus