Jenoside: Uwunganira Naretse aravuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibihimbano

Urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi ngo rwibeshye kuri Fabien Neretse ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ibivugwa n’uyu umwunganira bihabanye n’ibivugwa n’ubushinjacyaha.

Ni mu rubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye kuwa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019 i Bruxelles mu Bubiligi. Ijambo ryahawe ubushinjacyaha mu masaha abiri n’igice bwagaragaje ibirego Neretse akurikiranyweho.

Nyuma yaho umwunganizi we, Me Flamme yahawe umwanya, asoma inyandiko iri ku mapaji 55, avuga ko Neretse atigeze aba umusirikari nk’uko bivugwa, ahubwo ko ubushinjacyaha bwamwitiranyije na Liyetona Emmanuel Neretse. Bityo ngo ibyo akurikiranweho byose ari ibihimbano.

Ubushinjacyaha bwemeza ko ukurikiranywe ani Neretse buvuga ko yagiye agaragaza aho abatutsi bari bihishe ndetse n’uko yarangaga abashaka guhunga berekeza hanze y’u Rwanda akabatangaza bikarangira bishwe.

Ubushinjacyaha bwitsa ku ruhare rwa Fabien Neretse mu iyicwa ry’umubiligi Claire Beckers, umugabo we Isaie Bucyana ndetse n’umukobwa wabo Katia, biciwe I Kigali kuwa 9 Mata 1994, baranzwe na Neretse.

Bwavuze kandi ku ruhare rwe mu bwicanyi bw’abatutsi bwabereye mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri n’iya Gisenyi ndetse no gice cya Ndiza. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko yayoboye interahamwe muri Mataba ndetse n’i Nyamirambo.


Me Flamme yatangiye avuga ibintu bitanditse, maze umucamanza amwibutsa ko bitemewe, amusaba gusoma ibyanditse nk’uko amategeko yo mu Bubiligi abiteganya. Yantangiye avuga ko ibyaha bya Jenoside umukiliya we ashinjwa ari ibicurano, aho yibanze cyane ku mibare y’abahitanywe na Jenoside aho yavuze ko abahitanywe nayo ari Miliyoni ebyiri.

Neretse

Yakomeje kandi avuga ko atari abatutsi bishwe gusa, avuga ko hari n’abandi b’ubundi bwoko biciwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bo batavugwa.

Ikindi cyagaragaye mu kwiregura kwe, ni aho yageze avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ku itariki 1 Ukwakira 1990 ikarangira kuya 30 Kamena 1994. Ati “Umushinjacyaha ni umuvugizi wa FPR, ibyaha byose ni ibicurano ntibikwiye guhabwa agaciro. Uko mushaka gucura ibyaha byinshi niko mwinyuramo bwana porokireri”.

Yagarutse ku byaha ashinjwa ko yakoreye ku ishuri rye ACEDI Mataba, avuga ko byose ari ibihimbano kuko nta kuntu ishuri ryari kuba ryigamo abanyeshuri b’abatutsi rikaberamo n’imyitozo y’interahamwe. Ati “Neretse yirukanye abarimu n’abanyeshuri batotezaga abatutsi, azana abazamu barinda umutekano w’ikigo…”


Me Flamme ageze ku ipaji ya 45, abacamanza bafashe iminota 15 y’ikiruhuko bagaruka yunganirwa na mugenzi we dore ko Fabien Neretse afite abamwunganira babiri. Nyuma yo gusoma inyandiko zishinjura, baje gutanga ubusabe bwatumye urubanza ruhita rusubikwa ku buryo butunguranye.

Mu byatumye rusubikwa abacamanza bakajya kubyigaho, harimo ko abunganira Neretse basabye ko urutonde rw’abatangabuhamya rwakongerwamo abandi babo mu gihe urutonde rwamaze gukorwa. Icya kabiri ni uko basabaga ko Neretse yareka gukurikiranwa, urubanza rugahagarara burundu kuko ari umwere.

Urubanza ruzasubukurwa ku munsi ukurikiyeho, harebwa niba ubusabe bw’abunganira uregwa bufite agaciro.

Urubanza rwatangijwe n’urugendo rushyigikira abafashije kugira ngo uyu mugabo aburanishwe. Ahagana saa tatu z’igitondo ku isaha yo mu Bubiligi (Saa ine ku isaha yo mu Rwanda) abantu bari benshi ndetse icyumba cy’iburanisha cyari cyakubise cyuzuye abantu biganjemo abanyarwanda. Abanyamakuru nabo bari bitabiriye kuko 20 baje gukurikirana urwo rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli.

Iyi nkuru tuyikesha abanyamakuru ba Pax Press bakurikira urubanza i Buruseli ku nkunga y’umuryango nterankunga RCN J&D mu mushinga ugamije ubutabera no kwibuka (Justice et Mémoire).

Ntakirutimana Deus