Burera: Umugabo yagiye kwandikisha umwana mu irangamimerere atabwa muri yombi

Umugabo wavutse mu 1994 yarafashwe arafungwa ubwo yari agiye kwandikisha umwana w’amezi 6 mu irangamimerere yabyaranye n’umugore wavutse tariki 1 Mutarama 2001.

Uyu mugabo witwa Mbonabucya Felicien atuye mu mudugudu wa Kigote, akagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera, yafunzwe kuwa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, ubwo yari agiye kwandikisha umwana w’umuhungu babyaranye mu irangamimerere, ku biro by’umurenge wa Gahunga kugirango babone uko bafata mituweli.

Agezeyo , umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge witwa Uwamahoro yahise ahamagara umupolisi maze baramufunga, ubu afungiye ku sitasiyo ya Gahunga.

Umuryango we wabwiye n’uyu muyobozi ko bamufungiye yuko yashatse umugore utujuje imyaka y’ubukure.

Abagize uyu muryango bavuga ko bamaze umwaka n’amezi atandatu babana kuko bose ari imfubyi. Ikindi uyu muryango nturasezerana mu mategeko.

Umugore w’uyu mugabo Uwayisaba Josiane yaje gukurikirana iki kibazo ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze arira. Asaba ko bamufungurira umugabo ngo bakomeze babane kuko bashakanye ari indushyi bagamije gushyigikirana ngo batere imbere.

Ukurikije imyaka iri ku ndangamuntu y’uyu mugore yatewe inda n’uyu mugabo afite imyaka 17 y’amavuko.

Indangamuntu zabo

Iyi nkuru turacyayikurikirana….