Cyanika: Umuvunyi Wungirije yagiriye inama abaturage ziganisha ku ikemuka ry’ibibazo bafite

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Bwana Musangabatware Clement aragira abanyarwanda inama zo kuvugisha ukuri mu gihe bagaragaza ibibazo byabo, kudasimbuka inzego, bakagira umuco wo kubikemurira mu muryango.

Kuwa Kabiri tariki 24 Nzeri 2019, Musangabatware n’abakozi b’urwego rw’umuvunyi bakiriye ibibazo by’abaturage bo mu murenge y’akarere ka Burera, mu bukangurambaga uru rwego rwatangije bwo gukumira no kurwanya Akarengane. Yakiriye iby’abo mu mirenge ya Cyanika n’ihakikije, mu gihe abandi bakozi b’uru rwego bakiraga ibyo mu yindi mirenge igize aka karere.

Abaturage bagaragaje ibibazo bishingiye ku masambu, imanza zitararangizwa, ibibazo bishingiye ku mibereho myiza, ku bwumvikane buke mu masezerano bagirana hagati yabo n’amakimbirane mu miryango.

Mu bantu bagera muri 20 babajije ibibazo byabo, wasangaga ababaza ibikwiye kugezwa kuri uru rwego ukurikije inshingano zarwo zirimo iy’ibanze yo kurwanya no gukumira akarengane na ruswa, ari nka 5, ibindi ari ibigenewe izindi nzego.

Urugero ni abababazaga ibijyanye n’abana babo birukanwa mu ishuri kubera ko ababyeyi babo batabishyuriye amafaranga ishuri risaba. Hari n’abasaba guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe; bamwe muri byo bitaragejejwe ku nzego z’ibanze aba baturage bagombye kuzigezaho.

Hari kandi n’abagaruye ibyo baherewe ibibisubizo n’uru rwego ubwo barwiyambazaga. Urugero ni umugabo waeugannye mu myaka itatu ishize akabwirwa ko ikibazo cye nta ngingo n’imwe y’itegeko igaragaza ko ari icy’akarengane.

Ahereye kuri ibyo bibazo, Musangabatware yagiriye inama abo baturage n’abanyarwanda muri rusange. Abibutsa ko batagomba gusimbuka inzego mu gihe hari ibibazo bashaka kubageraho.

Yungamo ko uwagize ikibazo akwiye kubanza kukigeza mu muryango, utanyuzwe akiyambaza isibo, utanyuzwe akaba yakwiyambaza urwego rw’umudugudu n’urw’abunzi ariko mu gihe yumva icyo aburana ari ukuri.

Abanyarwanda kandi ngo bagomba kujya mu nama zateguwe n’abayobozi n’izindi gahunda za leta, aho batangira ibibazo byabo, byoroshye kubikemura kuko uhsanga abo baturanye babafasha.

Usuzugura izo gahunda ngo ashobora kubihomberamo. Agira ati “Nimutitabira izo gahunda ngo muvugishe ukuri ibyo bibazo mushaka ko bikemuka muzabihorana.”

Ku bijyanye no kuburanira ukuri, abagira inama yo kwirinda gusiragira mu nkiko no mu zindi nzego ku birego bitari ukuri cyangwa bishobora gutuma umuturage atakaza byinshi kurenza ibyo aburanira. Abibutsa kandi ko uru rwego rudakemura ibibazo by’aba baturage ahubwo ko rubafasha kubigeza ku nzego zibishinzwe zikaba ari zo zibikemura.

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze, ngo kuba abaturage bageza kuri uru rwego ibibazo bitari mu nshingano zarwo, biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ubujiji n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Burera, Ayinkamiye Pélagie avuga ko biterwa no kuba badasobanukiwe ibibazo bagomba kugeza kuri uru rwego.

Hari kandi ngo abo inzego z’ibanze ndetse n’inkiko zikemurira ibibazo ariko ugasanga ntibanyuzwe bagakomeza kugaragaza ibibazo byabo; ni muri urwo rwego usanga banagana n’uru rw’umuvunyi.

Yungamo ko usanga abaturage bafite ingeso yo gushaka kugeza ibibazo byabo ku nzego zo hejuru, bumva ko zihita zibakemurira ibibazo bafite.

Uyu muyobozi avuga ko bazahangana n’izi ngeso bigisha abaturage ko ibibazo bafite bagomba kubigeza ku nzego zibishinzwe, bibanda kubikemurira mu miryango no kunyurwa n’uko inzego zitandukanye ziba zabikemuye.

Ntakirutimana Deus

Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya

by’abaturage mu mirenge yose igize @BureraDistrict mu bukangurambaga bwatangijwe na @RwandaOmbudsman ruswa @MUSANGABATWARE arakira ibibazo ku kibuga Kabyiniro mu murenge Cyanika