Urukundo rw’impanga (Igice cya 3)

Duherukana Bevi bamuhamagaye kuri telefone akareba cyane Robert abandi bakamubaza ikibaye; ese byagenze gute?

Ubwo Mark na Chris bamubabajije ikibaye, yasaga nk’uwaguye mu kantu Bevi nawe ati “Mark, wandiye ikinyuguti ku itama! Nshobora kuba ndi mu nzozi.”Mark na we ntiyatinzamo ahita akimurya aseka , nuko Bevi nawe ati ” Ariko uziko burya narotaga.”

Nailla yari arimo agaruka ibuntu nuko arabibona arafuha. Yahise ahaguruka yihuta aragenda yegera Mark aramufata aramukomeza ashaka gutera ishyari Bevi nyamara Bevi we yari yishimye cyane.

Bevi na we ahita ajyenda ahobera Robert. Rober aramubaza ati “Bite byawe? Habaye iki ko utatubwira?”. Nuko nawe yishimye ati “Devotha yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.”

Robert aramwunganira ati  “N’ubundi nari narabikubwiye ko azatsinda.”,yahise amuterura (Bevi) aramuzungurutsa. Ibyo byatumye Mark na Chris bafuha cyane.

Christian yakundaga kwihagararaho agiye kwigendera Bevi amwirukaho
“Ko uraha?”,Bevi ari ko abaza Chris.

Naho Chris avuga ameze nk umuha itegeko biwe n’uko harimo no gufuha.“Nashakaga kukubwira ko na nyuma ya saa sita waza gutangira(akazi).”Bevi niko kumubaza ati “Wabwiwe ni iki ko uri bunsage hano?” nuko Chris ati “Ntiwemerewe kurenza saa munani utarahagera.”,abivuga agenda.

Mark ababazwa cyane n’ukuntu Bevi yirutse kuri Chris, yibuka ko nta nimero ya telefone ye afite n’uko ayisaba Robert kuko yari akiri aho na we arayimuha.

Mark na Robert bajyanye Nailla bamugeza iwabo barakomeza bajya ku nzu y’umuziki gutangira akazi. Bakiri mu modoka uwari ukuriye akanama nkemurampaka mu marushanwa yaramuhamagaye amubwira ko amushaka. Nailla yahise agira ubwoba ko ashobora kuba ashaka kumuvamo.

Devota nawe yari yishimiye itsinzi nyuma yaje kujya kuri interineti gusaba ibyo yafuza kuziga muri kaminuza. Mu gihe Mark yari yiteguye kujya kureba wa mukuru w’abakemurampaka baramuhamagaye kuri telefone.

“Ko dushaka ko waza kwitabira igitaramo dufite uyu munsi nimugoroba ukazana umuririmbyi n’umucuranzi kandi icyo gitaramo kiritabirwa n’abahanzi bakomeye bavuye hanze.”,umunyamabanga wa kampani yari yateguye icyo gitaramo ni we wamuhamagaye.

Devota ati “Sinzi ko byashoboka sinkunda kwitabira gahunda zintu.….”,ahita acibwa mu ijambo na Robert warurimo amubwira.
“Boss nta kibazo njye na Bevi twabyitabira ntibyadusaba imyiteguro myinshi.”
“Okay,nta kibazo turaza kuza bambwiye ko bashobora kwitegura bakabikora. Ariko ubutaha mujye mutumenyesha kare.”,Mark amubwira atuje.

Akomeza agira ati “Ahubwo reka mpamagare Bevi duhurire ku kazi dutangire kwitoza.”,Robert ahita ahamagara Bevi.
“Allo”Bevi
“Alloo, urihe ko nashakaga ko uza tugahurira kuri sitidiyo tukitoza ko badutumiye mu gitaramo kiri bube uyu munsi nimugoroba.’’ Robert abaza Bevi.
Bevi ati “Nari ndi ku kazi ariko amasaha yo gutaha agiye kugera ndahita nza twitoze.”.

Bevi yaraje basubiramo indirimbo bari bukoreshe ahita abasiga aho asubira mu rugo kwitwegura ageze mu nzu yari yahawe kuko yari yemeye gukorera Chris yahasanze amakanzu abiri iy’ubururu n’ iy’iroze nziza pe!!! Yibaza aho zavuye biramuyobera yanga kuzambara yishakira ya myenda ye itari iy’ibirori.

Agiye kuyambara Robert aramuhamagara
Nuko Robert abwira Bevi ati “Ikanzu usangamo aho ni iyo uteganyirijwe kwambara “ . “Iyi……….?” Bevi abaza Robert ariko yari yamaze gukupa ntiyabyumva.
Muri ako kanya telefone irongera irasona aritaba, Chris ni we wari umuhamagaye “Nakuzaniye ikanzu uyambare hari igitaramo gihari ndibwitabire turajyana, nk’umunyamabanga wanjye.”

“Iyihe……..?” Bevi abaza Chris ariko ntiyamusubiza kuko yari yakupye.

Bevi yahise agira ikibazo gikomeye cyo kumenya uko ari buhitemo ikanzu ari bwambare muri izo ebyiri. Nailla we kuri uwo mugoroba yagiye gushaka umukemurampaka ngo bivuganire amubwire icyo ashaka kubwira Mark.

Ku rundi ruhande Nailla yagiye abaza umukemurampaka amukanga. “Niko Ndahiro ni iki ushaka kubwira Mark?”
“Bitewe nuko wantengushye ukaguma kunyishyuza nanjye ndabyibwira, Mark amenye ko utari mwiza habe na gato kandi ndagutamaza.”Ndahiro amusubiza amukanga. Nailla yahise aca bugufi
“Nyabuna wibivuga sinzongera kukwishyuza.”Nailla yaciye bugufi.
“Kereka ugize icyo umpa!” Ndahiro yamwiyemeyeho.
“Ariko Ndahiro urashaka iki nkiguhe ariko ubireke?” Nailla amwinginga n’ubwoba bwinshi.

Bitewe n’uko Ndahiro yakundaga Nailla byasaze, anamushaka nta kindi yamusabye kereka ko baryamana; Nailla yarabyanze akubitira kure kuko yasanze bidashoboka. Nailla yahise agenda;Ndahiro nawe mu mutima ati “‘ndagushoboye tu tuzaryamana.’

Bevi nawe yakomeje kwitegereza yibaza ibara Chris yaba akunda hagati y’ay’ayo makanzu abiri yari ahari, ikindi kibazo cy’ingutu yari afite ni ukumenya uwaguze ayo makanzu, yibuka ko ajya amubonana ubururu bwinshi;ku myenda, ku miswaro,ku bikoresho bye. Atekereje na Robert asanga ni kimwe. Bimunanira guhitamo, kera kabaye kubera ko yakundaga iroza ashaka kuba ari yo yambara nabyo biramucanga. Ubwo yasubije hasi arahumiriza aravuga ati ‘ iyo mfata ni iyo ndi nambara.‘

Yarayambaye ajya mu gitaramo Chris amubonye arikanga;baragenda aramutwara kuko ni na cyo gitaramo Bevi yari buririmbemo,nubwo Chris atari abizi. Robert na we abonye Bevi arumirwa aramubaza ati……………….

Ese Bevi yaba yaje kwambara iyihe kanzu?
Nailla se we araza kwivana ate mu bibazo bye na Ndahiro?
Ariya makanzu yaba yarageze mu cyumba cya Bevi gute?

Ntucikwe no gusoma umuseruko wa 4 ………….
Umwanditsi : Niyikiza Marie Grace Leomarthe

1 thought on “Urukundo rw’impanga (Igice cya 3)

Comments are closed.