Basezeranye mu kirokore bucya umugore agenda

Umugore twise Uwamwezi utuye mu Byimana mu karere ka Ruhango yataye umugabo we mu rugo bari bamaze iminsi 20 basezeranye imbere y’Imana, aza gufatirwa mu rugo rw’umusore yamusimbuje.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 25, yasezeranye n’umugabo twise Semana (twirinze gutangaza amazina ye) imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Gahogo ruri i Muhanga tariki 10 Kanama 2019, mbere yaho bari basezeranye mu murenge tariki 9 Kanama

Yaje kubura tariki 30 Kanama ubwo yavaga mu rugo agiye kwa muganga. Icyo gihe ngo nta kibazo na kimwe yari yaragiranye n’umugabo ngo hagire ukimenya nk’uko uwahaye amakuru The Source Post yabitangaje.

Uyu mugore ngo yabyutse abwira umugabo ko yumva aribwa mu nda, bumvikana n’umugabo ko ajya kwivuza mu bitaro by’i Kabgayi.

Umugore akimara kugenda, umugabo yarebye ahari amafaranga asanga afashemo ibihumbi 31, umugabo yibaza impamvu ajyanye menshi kandi yari ananjyane mituweli, ndetse ari umuryango utuye kuri kaburimbo aho yategesha itike y’amafaranga 1000 kugenda no kugaruka.

Yahise yegura telefoni agerageza kumuhamagara agirango amubaze impamvu atwaye angana atyo, undi ntiyayifata.

Umugabo ngo yongeye kumuhamahara hashize umwanya muto, yumva telefoni ntiri ku murongo.

Umugabo yahise yikoza i Kabgayi kureba ikibazo umugore we yagize, agezeyo aramubura. Yasabye ko bamurebera mu bitabo by’abahaje kwivuza, basanga ntawahivuje.

Yahise yihutira kugeza ikibazo kuri polisi na RIB ngo bamufashe kumushakisha.

Amakuru The Source Post yaje kumenya ni uko uyu mugore ngo yisangiye undi musore mu Gatsata, bakaba babanaga nk’umugabo n’umugore. Inzego z’umutekano zagerageje kubafata ariko ngo umusore aracika hafatwa umugore.

Iyo bamubajije aho yari ari avuga mu mvugo ebyiri zitandukanye; rimwe avuga ko yisanze yicaye kuri moto atazi uburyo yayigezeho, ubundi ngo yakangutse nyuma y’iminsi itatu, yisanga mu nzu y’umusore baryamanye.

Amakuru iki kinyamakuru cyamenye ni uko ngo bari babanye bamaze igihe gito bamenyaniye i Muhanga.

N.D