Urukundo rw’impanga (Igice cya 5)

Duherukana Mark na Bevi bose babona Nailla, ese byaje kugenda gute??

Ubwo Bevi yiyatse Mark arangije abona ni Nailla dore ngo bose baragwa mu kantu,kuko mu by’ukuri Bevi yari yaramaze kumenya ko Nailla yari umukunzi wa Mark ariko Bevi akiha amahoro kuko mu by’ukuri yari agiye gusezera nta gahunda yari ihari

Nailla abibonye akubitwa n’inkuba maze araza ntakureba hirya akubita Mark urushyi rwiza rwiza, ni  uko ahita yigendera, maze Bevi yahise nawe asezera kuko ibyo yarabonye byari bihagije arangije ajya kureba Christian aho yari ari kuko yari yamubwiye ko amushaka.

Mu kugenda ageze mu nzira hari imodoka idakanganye bahuye barangije bavamo bamusaba ko bajyana.

Nuko Bevi aranga arakomeza yanga kuyijyamo kuko atari abazi ba bandi bahita batanga raporo ko yanze.

Ni uko bahabwa itegeko ko bamureka.
Bevi yakomeje inzira ye asanga nibyo koko Chris aramutegereje. Ni uko Chris yitegereje Bevi abona ari mu bitekerezo byinshi cyane , Chris afata ukuboko Bevi amujyana ahantu hageraga akayaga neza, amubaza icyo yabaye.

Bevi nawe amusubiza ko ntacyo, ubusanzwe Bevi yari umukobwa udakunda kuvuga ibyo abonye byose. Ariko chris yakoraga ibyo ashoboye byose ngo amwiyegereze,nuko chris aramubwira ngo impamvu yaramutegereje nukugirango amubwire ko ejo bazajyana mu nama itumiwemo umukuru na secretaire we nuko Bevi yamusubije ko yiteguye kuzuza inshingano ze zose nk umukozi Ku kazi,nuko chris kuko yakundaga kwihagararaho yaramusezeye aragenda ariko muriwe yumvaga agishaka ko baganira.

Ubwo bwarakeye mu cyaro Devota yarari kumesa iwabo nuko agiye kumva yumva ikintu cyikubise Ku irembo nuko arasohoka agiye kureba asanga ni wa musore wamutabaye mu ijoro uguye kukigunguru cyamenetse cyari kirahongaho,ajya kumwegura imbaraga zirabura kdi uwo musore yarari kuva amaraso menshi kuko cyamutemye nuko devota yahise ahamagara 911 atabaza ngo bamjtware kwa muganga.

Ntibyatinze baramujyanye,ariko umusore yari yanatuye umutwe kwibuye ambulance yarahageze ahita asa n uhwereye maze babaza Devota izina ry umurwayi araribura ahita avuga ngo yitwa umurwayi tu,Devota yahise aherekeza umusore kwa muganga mu byukuri Devota yari ahangayitse kuko ntiyifuzaga ko umuntu wamutabaye yahura nikibazo. Nuko ariko akajya yibaza ukuntu umuntu w umusore yagwa agakomereka kuriya,akagwa nk umutumba w insina biramuyobera biramucanga.

Dusubije inyuma dore uko byagenze ubundi igihe wamuskre yateshaga ba bajura ntibarukiye ahongaho bamwitwayeho umwikomo ubwo byatumye rero bamucunga bamugenzura mugihe yatambukaga hafi no kwa devota nibwo bamusunitse cyane babariranyije ngo agwe muri byabice by inguguru apfe kubwamahirwe ntiyapfa,.

Tugarutse rero Bevi yagiye mu nama na Christian mukuhagera chris yasanze hari document yibagiwe yingenzi niko kubwira Bevi ngo ajye kuyishaka nuko Bevi yaragiye asubirayo mukugaruka asanga chris ntawugihari aramushakisha aramubura ndetse yibaza uko bigenze ahamagaye telephone ye asanga ntiriho biramuyobera nuko mugihe ari gusubirayo indi telephone iramuhamagara arebye asanga ni Chris akiyitaba ahita amubwira ngo ntagihari ariko ntatahe ajye mu nama ahamubere ndetse araza kumubwira uko byagenze.

Mu byukuri byabereye ikizamini Bevi yibaza uburyo akigera mukazi yajya mu nama ye wenyine kdi atazi uko company ikora maze aravuga muriwe reka apfe kugenda arebe uko byagenda. Gusa Bevi uko yakomezaga gutera intambwe yinjira niko intekerezo zamubanye nyinshi cyane

Dusubiye kwa Mark na Nailla, Nailla yarababaye cyane Mark yageregeje kumugarura mu buryo bwiza (mood)biranga, Nyamara Robert we yaje gusura Nailla ashaka kumusobanurira ko ibyo atekereza ataribyo,gusa  Nailla aranga yanga kuva ku izima aribyo byatumye noneho Mark ahindukirira Bevi mu mutima we cyane ko yari yatangiye kumwiyumvamo pe nuko kuri uwo mugoroba atangira kwitegura gutungura Bevi ngo atangire kumwiyegereza.

Robert nawe mu mutima we yari yatangiye kubenguka nailla nubwo bitari byoroshye kuko nailla yari uwo mubakire byari bigoye ko yapfa kumujya imbere kuko we yarakiri umukene icyaro kikimuriho,.
Ubwo tugarutse Bevi yakomeje gutera intambwe yegereza aho inama yari bubere nuko afunguye yahise abona…………

Ese Bevi abonye iki?!
Ese mark na Christian ni nde uzegukana Bevi?!
Ese devota we n uriya musore bite?!! Ese ninde??
Nkwibutsa ko uyu ari Grace ukibari iruhande ubakomereza inkuru niba ufite igitekerezo ndandikira kuri graceleomarthe@gmail.com

Wicikwa n’ umuseruko wa 6 …..