Imboni :Ibibazo byugarije abaturage birimo icy’imisoro ku butaka 

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME biteganyijwe ko aza kugaragaza uko ubuzima bw’igihugu buhagaze, ari nako agirana ikiganiro n’ibyiciro bitandukanye by’abantu. Ni mu gihe hirya no hino hari iterambere abanyarwanda bagiye  bageraho, ariko ku rundi ruhande hakaba imbogamizi.

Mu bibazo byugarije abanyarwanda nkuko bakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyamabaga icyiza ku isonga ni icy’imisoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga hagati ya 0-80 ukagera hagati ya 0-300 kuri metero kare.

Iki kibazo gikomeje guteza impaka hirya no hino mu gihugu, haba mu mijyi ndetse no mu cyaro, abantu bamwe bibaza ukuntu nk’ikibanza cy’umuntu kiri aho nta yandi mafaranga kimwinjiriza agisorera buri mwaka. Iki kibazo cyaje kugaragara cyane nyuma y’ubutumwa bwatambutse ko hari umuturage wasoraga ibihumbi 9 muri 2019, ubu waciwe gusora amafaranga ibihumbi 69.

Hari kandi abacuruzi bato n’abacuruzaga ku gataro bavuga ko COVID-19 yabateje ubukene bukabije bigatuma bamara igishoro cyabo, bakaba basaba ko leta yabagoboka nkuko yagobotse abo mu ishoramari rinini barimo za banki n’amahoteli.

Ku bijyanye n’ingaruka COVID-19 yagize ku byiciro bitandukanye harimo n’itangazamakuru ryari rifite ibibazo by’amikoro ariko ryasonzwe nayo, kugeza ubwo bamwe ubushobozi bubashirana burundu, inkunga ya miliyoni 100 FRW yatanzwe ikaba iyanga ryagabanyijwe ibinyamakuru bitarenga 10, ibindi bigasigara byifashe mapfubyi, nyamara ari umuyoboro ukeneye ubushobozi ngo ukomeze kuba ikiraro gihuza leta n’abaturage, ari nako ryigisha rinatangaza n’amakuru nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ikindi kibazo cyugarije abanyarwanda ni ukutabona ubushobozi bwo kubaka cyane ku rubyiruko rushaka kubaka imiryango, bitewe n’ubushobozi buke bwo kubona amafaranga yo kubaka by’umwihariko kutabona ubwo kubaka inyubako zikenewe mu duce runaka.

Abarimu bo hirya no hino mu turere cyane abigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ibirarane by’inyongera ku mushahara wabo [bagenerwa nk’abazamuwe ku ntera ya 10% by’umushahara wabo. Ayo mafaeanga ntibarayahabwa guhera muri Nyakanga kugeza mu Gushyingo nyamara abo mu burezi rusange bo barayahawe.

Ku bibazo by’umwihariko muri buri gace, abatuye muri Musanze mu mirenge ya Kinigi na Nyange babangamiwe n’ubujura bw’ibirayi buvuza ubuhuha, aho usanga n’uwahinze metero 5 kuri 5 bimusaba gushyiraho umurinzi ahemba.

Hari kandi ikibazo cy’ingendo aho usanga amafaranga yarikubye kabiri nubwo leta yasabye ko ibiciro byariho mbere ya tariki 15 Ukuboza aribyo bigumaho. Mu mihanda, Kigali-Muhanga-Huye, Kigali-Musanze uhasanga abafite imodoka zimenyerewe ku izina rya twegerane, aho abazitwara bongereye ibiciro. Urugero nko kuva ahitwa mu Nkoto (Kamonyi) ugana I Kigali yari amafaranga 500 ariko ubu ni 1000.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, bamwe bakomeje gutaba ubujura bwafashe intera ku babiba baryifashishije mu bijyanye no kwakira no kohereza amafaranga, ndetse na interineti ikunze kuba ikibazo rimwe na rimwe ndetse n’imirongo yo guhamagara ikunze kugenda icikagurika.

Loading