Amajyaruguru: Itangazamakuru, Polisi, RIB n’inzego z’ubutabera bashashe inzobe

Abayobora ibitangazamakuru bitandukanye n’abo mu nzego zishingiye ku butabera bahuriye mu biganiro bigamije kubaka ubufatanye, aho buri rwego rwagaragaje ibyanozwa kugirango imikoranire y’izi nzego igende neza.

Ibi biganiro byari bisanzwe bimenyerewe ku rwego rw’igihugu byatangijwe no mu Ntara, aho ku rwego rw’iy’Amajyaruguru byabereye mu karere ka Musanze kuwa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020. Byahuje itangazamakuru, ubushinjacyaha, ubugenzacyaha, ihuriro ry’abavoka ndetse na RIB, byateguwe n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura(Rwanda Media Commission-MC) n’ihuriro ry’imiryango y’ubufasha mu by’amategeko( The Legal Aid Forum-LAF) babitewemo inkunga n’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, siyansi n’umuco(United Nations Educational, Scientific and Cultural Organization-UNESCO).

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse avuga ko imikoranire myiza hagati y’izi nzego ari ingenzi kuko ituma umuturage abigiriramo inyungu nyinshi. Avuga ko bikwiye ko polisi ifasha itangazamakuru kubona amakuru, mu bikorwa bitandukanye ikora.

Anasaba ko abapolisi bari ahabereye ikibazo runaka bakwemererwa bagatanga amakuru ku byahabereye. Urugero atanga ni uko niba ahantu habereye impanuka, kuba umupolisi uriyo ahahuriye n’umunyamakuru, akamubaza uko byagenze kuko niba hari abapfuye ngo ni ikimenyetso, kandi ni inkuru iri ku karubanda(public area). Icyo gihe ngo umunyamakuru byamufasha kubona amakuru ku gihe, bikaziba icyuho cy’ibyo ashobora gutangaza yabibwiwe n’abaturage bari bahari, rimwe na rimwe bishobora kuzamo amakabyankuru cyangwa ibihuha.

Ku bijyanye na polisi kandi havuzwe ku bijyanye no kwisanisha na rubanda, byiyongera ku bikorwa byayo, nkaho usanga ugiye kureba ko ikinyabiziga kidafite amakosa, agenda asa n’urakariye uwo ahagaritse, akamusaba ibyangombwa nta kumusuhuza cyangwa ngo amwereke ko hari uburyo amwishimira. Aha hatangwa urugero rw’aho usanga mu mahanga umuturage yakwifotozanya n’umupolisi uri mu kazi, cyangwa umupolisi agasuhuza umuturage agiye kuvugisha ku bijyanye n’ikinyabiziga atwaye.

Ibyiciro bitandukanye byitabiriye inama

Umuyobozi w’igitangazamakuru Value News, Umuhire Valentin, avuga ko hari abanyamakuru bafite impungenge ku bijyanye n’imanza bagiye batangaza zirimo iz’abari ba gitifu mu mirenge y’akarere ka Musanze. Akomeza avuga ko nkuko byaganiriwe n’abanyamakuru bakorera muri iyi ntara ngo hari abavuga ko bagiye bafatwa bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajyanwa ku cyicaro gikuru cya polisi mu Ntara y’amajyaruguru ahitwa kuri Groupement (soma gurupoma), aho kujyanwa kuri sitade ahajyanwaga muri rusange abaturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ku bijyanye n’iyo mikoranire myiza, Uwineza Patrick uyobora Energy Radio avuga ko hari imwe mu mikorere y’inzego zirimo polisi igomba guhindurwa irimo kuba bafatira ibikoresho by’abanyamakuru. Yishimira ko iyo bagize ibitanoze babonye ku bapolisi ng

Umuyobozi ushinzwe Community Policing mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga avuga ko imikoranire myiza n’itangazamakuru ari ikintu cyiza kandi baha agaciro. Atanga umusaruro wavuye muri iyo mikoranire, agira ati “Twabonye byinshi byahindutse mu mikoranire yacu n’itangazamakuru. Hari n’ibyo twabonyemo bitworohereza akazi, cyane bidufasha mu gukora ubukangurambaga.”

Abavoka (iburyo) bakurikiwe na Sinabubariraga, hepfo ye hicaye abashinjacyaha

Ku kibazo itangazamakuru ryagaragaje ryo kuba ryahabwa amakuru n’umupolisi usanzwe ahabereye icyaha(crime scene), uyu muyobozi avuga ko bigoye ko buri mupolisi wese yatanga amakuru kuko ngo hashobora kubaho kunyuranya n’ibijyanye n’amakuru yatangwa n’itegeko rigenga itangazamakuru rigaragara ko hari atemerewe gutangazwa, bityo bikaba byateza ikindi kibazo.

Ashyigikiye igitekerezo cyagarutswemo muri ibyo biganiro cyo kuganiriza inzego nkuru za polisi ku bijyanye nuko byajya bikorwa.

Uhagarariye RIB mu karere ka Musanze, Murenzi Joseph avuga ko hakiri ikibazo cyo kumenya ngo umunyamakuru ni iki?, akwiye kurangwa n’iki? Aha avuga ko hari abo bajya babona bavuga ko bakorera ibinyamakuru byo kuri interineti nyamara nta karita itangwa na RMC bafite.

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye Hagenimana Edouard avuga ko bafitanye imikoranire myiza n’itangazamakuru rikorera muri iyi ntara, cyane ko ngo hari ibyo ryagiye ribafasha mu bijyanye n’imanza bakurikirana. Yungamo ko bafite ubushake bwo gukomeza iyo mikoranire no kunoza ibyagaragazwa nk’ibibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzira, Mugisha Emmanuel ashima ibi biganiro kuko ngo bituma buri rwego rwiyibutsa inshingano zarwo, kandi izo nzego zose zihuriyeho ryo kurengera iyubahirizwa ry’amategeko no guteza imbere demokarasi.

Agira ati “ Birakwiye ko twubaka ubufatanye hagati y’itangazamakuru n’izindi nzego ku nyungu z’umuturage twese tugomba guteza imbere.

Bwana Mugisha Emmanuel,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC

Ku bijyanye n’ibyavuzwe byarushaho kunoza imikoranire y’izi nzego kurushaho, Mugisha avuga ko hari ikibazo akunze kubwirwa n’abanyamakuru, aho bahurira ahabereye ikibazo na polisi, ariko umunyamakuru akahava atajyanye amakuru y’ibanze yashoboraga kubwirwa n’uwo mupolisi bikamufasha gutangaza inkuru ye ku gihe.

Ati “ Umunyamakuru agasaba amakuru ari basic (y’ibanze) ati uze kubaza umuvugizi. Icyo gihe inkuru ntitangarizwa ku gihe, kandi ayahawe birinda rumours(ibihuha).”

Yungamo ko mu gihe itangazamakuru rigiye ari ryinshi ahabereye icyaha, rishobora kunganirwa hagashakwamo umwe agahabwa amakuru asangiza abandi(nko gufata amashusho), aho kugirango abahari bose batahe batayahawe.

Avuga ko bazakomeza kuganira n’inzego nkuru za polisi mu gushaka uburyo iki kibazo cyakemuka.

Ku bijyanye n’abibaza umunyamakuru, yibutsa ko ari umuntu utara amakuru, akayatunganya akayatangaza, arangwa no kuba afite ikarita itangwa n’urwego rwabo banyamakuru, RMC.

Abari mu nama bavuze ko buri rwego rukwiye gukemura abarubarizwamo bashobora kwitwara uko bidakwiye, dore ko nta musozi ubura Nyarusange.

Iyi nama ije ikurikira iyabereye mu Mujyi wa Kigali n’i Burasirazuba

Loading