Musanze: Leta yagennye umwihariko wo kwirinda COVID-19

Kubera uburwayi bw’icyorezo cya COVID-19 bumaze iminsi bwarazamutse mu karere ka Musanze, Guverinoma yakajije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo muri aka karere.

Ingamba nshya zatangajwe zihariye muri aka karere zafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

Izo ngamba zirimo guhagarika inama zagombaga kuhabera mu gihe cy’ibyumweru bitatu, guhera tariki 15 Ukuboza. Hahindutse kandi amasaha y’ingendo yashyizwe ku kuva saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ahandi izo ngendo zari zemewe hagati ya saa kumi zamu gitondo na saa yine z’ijoro.

Muri aka karere imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30 mu gihe ahandi mu Rwanda ari 50.

Insengero zaho zahawe uburenganzira bwo gukora zemerewe kwakira abantu bangana na 30% by’abo zigenewe kwakira, bikaba inshuro imwe mu cyumweru, bitewe n’umunsi buri torero risengeraho.

Muri aka karere havuzwe izamuka ry’abarwaye iyi ndwara harimo ngo n’abarembye bakomeje gutera impungenge abaganga ku bijyanye no gukira. Leta yifashishije uburyo bwo kuvurira mu rugo bamwe mu barwaye iyi ndwara muri aka karere.

Uretse umwihariko wagaragaye muri Musanze, muri rusange hari izindi mpinduka zagaragaye ju rwego rw’igihugu zirimo amasaha y’ingendo no gutwara abantu ahagabanutse umubare w’abajya mu modoka rusange.