Leta yahaye Noheli n’ubunani abakora ingendo ku biciro BITAHINDUTSE

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo mwe n’imwe ifitiye inyungu igihugu (RURA) cyahaye noheli n’ubunani Abanyarwanda, kidahindura ibiciro byari bisanzweho ku batega ibinyabiziga mu buryo bwa rusange, nyamara umubare w’ababigendamo wagabanyijwe, aho wagizwe 50% mu rwego rwo gukomeza guhangana na COVID-19 yazamuye ubukana mu Rwanda muri iyi minsi.

Ni mu gihe abaturage bari babunjije imitima ku bijyanye n’ibiciro bishya byashoboraga kongerwa ku bagendera mu modoka zikora ubwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange. Hari ndetse na sosiyete zimwe na zimwe zitwara abantu zari zatangaje ko ziteguye gutangaza ibiciro bishya, bamwe bakekaga ko biza kongerwa.

RURA mu guhumuriza abanyarwanda, ibicishije kuri Twitter yagize iti ” Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020, RURA iributsa Abaturarwanda bose ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ZIGOMBA gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ibiciro by’ingendo NTIBYAHINDUTSE. Leta izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.

Ni inkuru abanyarwanda bakiriye neza mu gihe hari bamwe bari batangiye kugena ibiciro bakurikije ibyashyizweho mu gihe cya Guma mu rugo kubera COVID-19, aho wasangaga hamwe hongereweho amafaranga 1000 Frw.

Ibiciro bikurikizwa ni ibyatangajwe tariki 22 Ukwakira 2020 bireba abakorera ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Icyo gihe RURA yaru yatangaje ko izakomeza kugenda inoza ibifite ibibazo. Ibi biciro byashyizweho icyo gihe nyuma yuko abagenzi binubiraga ibyari byashyizweho bavugaga ko byazamuwe.

Dore uko ibyo biciro bihagaze:

 

Loading