Karongi: Umugabo yikase igitsina hagakekwa “kuba umugore we amuca inyuma“

Umugabo utuye mu Murenge wa Gitesi ho mu Karere ka Karongi, yikase igitsina amakuru avuga ko yabitewe n’umujinya w’ibibazo yagiranye n’umugore bashakanye “ukunze kumuca inyuma”.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza, ubwo uwitwa Harerimana Athanase w’imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi yatunguye benshi akikebagura ku gitsina ke, bitewe n’amakimbirane afitanye n’umugore.

Umwe mu batuye hariya yabwiye Umuseke ko atazi niba umugabo yarashakanye byemewe n’amategeko n’umugore bafitanye amakimbirane.

Ati “Ntabwo tuzi impamvu uriya mugabo yabikoze, turacyashakisha amakuru.”

Umuyobozi w’Akagari ka Gitega yadutangarije ko atazi “niba umugabo yarasanze umugore amuca inyuma” nk’uko amakuru umwe mu baturage bahariya yadutangarije abivuga.

Ati “Uwabikoze ntacyo adusubiza.”

Gusa yemeza ko umugore we bakunda kugirana ibibazo byo kumuca inyuma. Ati “Ni kumwe umugabo ashaka umugore, akajya amuca inyuma kenshi.”

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yagiranye ibibazo n’umugore we ejo hashize (ku wa Mbere) mu masaha y’umugoroba nka sa kumi n’ebyiri (18:00) agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.

Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.

Agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo nka biriya by’amakimbirane “badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabasha kubikemura kuko biri no mu nshingao zacu zo gukumira icyaha.”

Inkuru ya UMUSEKE.RW