2020: Perezida Kagame yatangaje uko igihugu gihagaze

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko igihugu gihagaze neza n’ubwo cyo ndetse n’Isi muri rusange byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kijya kugera ku mwaka kigaragaye, Ni mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka w’2020 yagejeje ku banyarwanda.

Agira ati “Nubwo icyo cyorezo cyatugizeho ingaruka zikomeye, tugahindura bimwe mu byo twari twarateganyije, igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza muri ibyo byose, gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.”

Avuga ko byose  byashobotse kubera icyizere abaturage n’abayobozi bafitanye binyuze muri izo nzego bihereye no ku mateka na politiki iteza imbere ugukorera hamwe, kugira intego imwe no guharanira kuyigeraho.

Imibereho myiza

Umukuru w’igihugu avuga ko nko kuri mituweli, igihugu cyishyuriye abaturage miliyoni 2 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Muri gahunda yo gufasha abatishoboye, igihugu cyatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 10 mu gufasha imiryango kwifasha.

Ku bijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe avuga ko bigomba gukorwa mu mucyo, ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, hirindwa amakosa yigeze kugaragara muri iki gikorwa, kugeza ubwo hari abatarabonye ubufasha kubera icyiciro bashyizwemo kandi bwari buhari.

Ubuhinzi

Mu buhinzi, umusaruro wakomeje kuba mwiza, imbuto zituburirwa mu gihugu zifasha kugabanya izitumizwa mu mahanga.

Gahunda yo guhunika imyaka yafashije igihugu kubona toni ibihumbi 5 byafashije abaturage muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe COVID-19 yari irimbanyije.

Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwabonye amadolari ya Amerika miliyoni 400 yavuye  mu bikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga.

U Rwanda rwaguze utumashini 17 twumisha umusaruro muri gahunda yo kurwanya indwara zo mu myaka ziterwa na afratoxine. Hubatswe kandi ibigega 500 bifasha mu kwita ku musaruro.

Mu buzima

Umukuru w’igihugu avuga ko hubatswe ibitaro bishya bitatu; Gatunda muri Nyagatare, Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na Gatonde muri Gakenke.

U Rwanda kandi rwifashishije ikoranabuhnaga mu kumenya abahuye n’abanduye covid-19 no kwita ku banduye. Hashyizweho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima, hagurwa n’imashini nshya ituma abantu batajya hanze kwipimisha no kuvurirwa hanze.

U Rwanda kandi ngo ruri kongera imbaraga mu kongerera ubushobozi ibitaro byitiriwe umwami Faisal, hubakwa ubushobozi bwo gushaka abaganga bazobereye mu kuvura indwara zitandukanye, bafite ubumenyi buhanitse, ku buryo ngo bamwe bamaze kuhagera abandi bari mu nzira. Ibyo ngo bizafasha ko indwara abanyarwanda bajyaga kwivuza mu mahanga bazajya bazivuza ino ndetse n’abo mu karere bakaba baza kwivuriza mu Rwanda.

Ati “Indwara  nyinshi zizajya zivurirwa hano, tuzaba dufite ubushobozi buhagije ku buryo n’abo mu karere baza mu Rwanda.”

Uburezi

Perezida Kagame avuga ko hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, amashuri atangira hubahirizwa ingamba zo kwirinda covid-19, ari nako asaba abantu gukomeza kuba maso.

Ibikorwaremezo

Ahakunze kwibasirwa n’imyuzure, mu rwego rwo gukumira ibiza, hubatswe ibikorwaremezo kandi abaturage babigizemo uruhare.

Umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 124, ingo zikabakaba ibihumbi 200 zashyizwe ku murongo w’amashanyarazi. Ikindi ni uko  mu minsi ya vuba imirenge yose izaba ifite  amashanyarazi.

Ubukungu

Hari amafaranga miliyari 100Frw yashyizwe mu  kigega ngobokabukungu. Muri uru rwego nubwo umusaruro uwagiye uhura n’ibibazo bitandukanye, ariko ngo mu gihembwe cya gatatu warazamutse.

Ati “Ubukungu buragenda buzahuka uko tugenda duhangana n’iki kibazo kidusubiza inyuma kenshi kuri byinshi, ariko hari byinshi bigenda bigerwaho kuri izo ngorane.”

U  Rwanda kandi rwiteze ishoramari rishya rigera ku mishinga 172 ifite agaciro ka miliyari 1 n’ibihumbi 200 by’amadolari y’Amerika. Iyo mishinga yanditswe izahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

Umutekano n’ububanyi n’amahanga

Umukuru w’u Rwanda avuga ko bafatanyije  n’ibihugu biruturiye mu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano mu karere, gusa ngo ntibirarangira.

Ati “Turacyakomeza, inzira ni nziza hari byinshi bigenda bigerwaho, hari ibitararangira neza, ariko umutekano mu gihugu hose umeze neza.”

Aha agaragaza ko hari ahakiri ibibazo nko mu Majyepfo ‘ ku mupaka, n’abaturanyi n’abavandimwe mu Burundi’, hari ibiganiro biriho byo gukomeza gushaka uburyo umutekano utahungabanywa n’abaturuka mu baturanyi….. amaherezo bizabonerwa umuti.”

I Burengerazuba ngo hari byinshi byagiye bikemuka rugikubita hakimara kuba impinduka z’ubuyobozi muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo. Ati “ibibazo byahungabanyaga umutekano twafatanyije kubishakira umuti ibyinshi byagiye bikemuka, igisigaye cyaba ari gito.”

Ku bijyanye n’I Burasirazuba ngo nta kibazo gihari kuko hari cy’inshuti gikorana neza n’u Rwanda.

Mu Majyaruguru ngo haracyari utubazo “ ariko tuzakomeza gukemuka”. Akomeza avuga ko “ahaturuka ibibazo bihungabanya umutekano wacu, nabo bazabona ko tuwufite nabo bakawugira twese ari wo tuba twifuza.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rukomeje kitegura inama izahuza ibihugu bikoresha ururimo rw’icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena 2021.

 Abayobozi basoza manda zabo…

 Umukuru w’u Rwanda ashimira abayobozi basoza manda zabo, abashimira umurimo mwiza bakoze, ari nako abasaba gukomeza gutanga umusanzu aho bazaba bari hose.

Asaba abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gutanga umusanzu wabo kuko ngo atari igihe cyo gucogora no kugabanya imbaraga ahubwo ari icyo kurinda ibyagezweho bishimishije, hakorwa ibishoboka byose haterwa intambwe.

Ibirori mu minsi mikuru

Perezida Paul Kagame asaba abanyarwanda kwitwararika muri iyi minsi mikuru birinda icyo cyorezo. Ati “Iyo hataba uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi birimo n’ubuzima…Twese dufatanyije tuzongere dusubire mu nzira y’iterambere ryihuse bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n’iy’imiryango yacu.”