Tugomba kubikurikirana tugashaka uburyo bw’inyoroshyo yabaho- Perezida Kagame ku musoro w’ubutaka

Imisoro ku bukode bw’ubutaka ni ingingo imaze iminsi ivugisha abanyarwanda, yatanzweho umurongo na Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abanyarwanda nyuma yo kugaragaza uko igihugu gihagaze.

Ni ikibazo cyabajijwe n’umukuru w’umudugudu wa Gasasa, akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo. Yagize ati “Umusoro ku bukode bw’ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi, ituma abaturage benshi bagaragaza ko batazabasha kwishyura, bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara babuze ubwishyu… Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nzi neza ko musanzwe mubonera ibisubizo ibibazo bihangayikishije abanyarwanda, nkaba nabasabaga ko mugishakira igisubizo abaturage bakishima nkuko basanzwe mubasha.”

Perezida Kagame yahise asaba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel kubisobanura. Yavuze ko hari icyo batangiye gukora. Ati “Nyuko yuko abaturage bagaragaje ko imisoro mishya y’ubutaka ibahenze, twatangiye isuzuma ari minisiteri y’imari n’igenamigambi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa.”

Akomeza avuga ko mu buryo bwo kuborohereza ko abaturage bongerewe igihe cyo kuyishyura, dore ko ngo bazarangiza kwishyura mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, kandi bakemererwa gusora mu byiciro, mu gihe isesengura ryatangiye.

Perezida Kagame avuga ko icyakorwa atari ukuvanaho umusoro w’ubukode bw’ubutaka ahubwo ko uzakomeza gutangwa. Gusa ngo harebwa byinshi birimo amikoro y’abantu, impamvu umusoro wagiyeho noneho hagashakwa icyanyura benshi. Yungamo ko hataboneka igisubizo kibereye buri wese.

Ati “Tugomba kubikurikirana tugashaka uburyo bw’inyoroshyo yabaho. Abo byananira ngo hagira ikirebwa. Tuzagerageza tubikurikirane.”

Uyu musoro wari usanzwe uri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 0-80 itegeko rishya rigena ko uwo musoro uba hagati ya 0-300.