CLADHO irifuza ko Sosiyete sivile yajya itumirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) irifuza ko Sosiyete sivile yajya itumirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Byasabwe n’Umuyobozi ushinzwe gahunda muri iyi mpuzamiryango, Murwanashyaka Evariste mu kiganiro Imboni cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda, kuwa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019.
Murwanashyaka akomeza avuga ko hari aho usanga sosiyete sivile idahabwa agaciro gakwiye, akifuza ko bagahabwa. Atanga urugero rw’uko idatumirwa mu mwiherero kandi uganirirwamo ubuzima bw’igihugu n’ubw’umuturage ireberera nayo yagombye kugiramo ijambo.
Abona bikwiye gukorwa, hakagira abahagarariye sosiyete sivile, nk’uko abagize urugaga rw’abikorera (PSF) nabo batumirwa muri uwo mwiherero.
Ati ” PSF iratumirwa mu mwiherero ikajyana abantu barenze babiri. Ariko sosiyete sivile nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’igihugu na we yakabaye aba mu bitabira uriya mwiherero.”
Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald avuga ko niba leta itumira urugaga rw’abikorera, rukajya kumva amabanga y’abayobozi b’igihugu, inakwiye gutumira sosiyete sivile ihagarariye abaturage, cyane ko ngo urugaga rw’abikorera ari abacuruzi.
Ati ” Niha utumiye wa muntu ushobora guhumbya gato agahungabanya abaturage, ibuka no gutumira wa muntu uvugira abaturage.”
Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza, avuga ko gutumira sosiyete sivile ntacyo bitwaye, kuko niba ari igihe abayobozi basubira inyuma bakireba ahagaragaye intege nke, sosiyete sivile ikwiye kwitabira, ikanareberera leta, kuko uwayireba neza ari uri hanze.
Akomeza avuga ko muri uyu mwiherero bazicara bagasasa inzobe ku burezi bamwe bavuga ko bugeze aharindimuka. Atanga urugero rw’aho umunyeshuri arangiza amashuri abanza atazi kwandika izina rye, nyamara nta gihekane kirimo.
Mutuyeyezu avuga ko hakwiye umwiherero w’abafite aho bahuriye n’uburezi cyangwa urugerero.
Murwanashyaka akomeza avuga ko ingingo yumva zakwibandwaho zirimo guha umuturage uruhare mu bimukorerwa cyane gushyiraho amategeko. Atanga urugero rw’irimaze iminsi rivugisha abantu ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, bamwe bavuga ko ribaremereye. Muri rusange asanga mbere y’uko amategeko ajyaho bikwiye ko babanza gusaba ibitekerezo mu baturage, kugirango ajyeho ababereye.
Ikindi abona gikwiye gukorwa n’uko gahunda zose zigiye gukorwa, leta ikwiye kujya ishyiraho inzobere zisesengura ko zizubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Avuga ko asanga umusoro ku nzu yo kubamo uruta uw’inzu y’ubucuruzi. Aha asanga bidakwiye ko ufite inzu akodesha yishyura amafaranga menshi kurenza ufite uruganda. Imisoro mishya igena ko ufite inzu ya kabiri ayishyurira 1%, iz’ubucuruzi ni 0.5% mu gihe inganda ari 0.5%.
Ati ” Hari amategeko ashyirwaho abaturage batayagizemo uruhare, batayatanzeho inama, ahubwo akaza ameze nk’amatangazo. Muri politiki y’igihugu kigamije iterambere rishingiye ku muturage, umuturage ntabwo agomba guhabwa amatangazo, ahubwo agomba kugishwa inama.”
Mu bindi yumva byawuvugirwamo harimo politiki yo gufasha abaturage kubona amasoko y’umusaruro wabo no kuwugiraho ijambo.
Asanga kandi haganirwa ku kibazo cyo kwimura abaturage ku nyungu rusange.
Umwiherero ni umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.
Umwaka ushize Perezida Paul Kagame yasabye ko umwe mu bagize sosiyete sivile, Ingabire Marie Immaculée ajya kuganiriza abayobozi kuri ruswa, nyuma yuko Perezida Kagame yari yamwumvise kuri radiyo akigaragaza.
Uteganyijwe muri uyu mwaka uzaba ari ku nshuro ya 16.
Ntakirutimana Deus