Depite Uwanyirigira yasabwe n’ibyishimo kubera abaturage bari ntaho nikora bahinduriwe imibereho

????????????????????????????????????
Imvugo yamamaye mu Rwanda igira iti “Unkuye aho umwami yakuye Busyete”, niyo iri gukoreshwa n’abaturage batandukanye bo mu kagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bafashijwe guhindura imibereho mu buryo bugaragarira amaso ku wari usanzwe ubazi.
Abagize iyi miryango bari mu bukene bukabije, nyamara babikesha Umuryango Hope of Family babashije gutera intambwe yo kwishakamo ibisubizo.
Intambwe bateye niyo yatumye Depite Uwanyirigira Gloriose asabwa n’ibyishim ndetse akabivugira imbere y’abaturage n’abayobozo batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gutaha ibiro by’uyu muryango byabereye mu kagari ka Mubuga muri uyu murenge wa Shyogwe mu mpera za Gashyantare 2019.
Depite Uwanyirigira ati ” Ntagiye muri byinshi, ibyo Guverinoma yacu ishaka biragaragarira aha.”
Akomeza avuga ko igihugu gikeneye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu mibereho myiza ‘y’abaturage bacu’.
Ibikorwa by’uyu muryango ngo bimuteye ibyishimo bidasanzwe. Ati ” Gahunda mufite tuyihuje na gahunda y’igihugu, narabikunze cyane niyo mpamvu naje kwitabira iki gikorwa.
Yongeraho ati ” Ibikorwa byanyu twe biradufasha, nkanjye nk’intumwa ya rubanda bikanshimisha kurushaho kubona abaturage bishimye.”
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukagatana Fortunée avuga ko uyu muryango wabafashije muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, awusaba kubikomeza utoza abaturage kwifasha no gufasha abandi.
Umuyobozi wa Hope Family, Mpayimana Aimable avuga ko uyu muryango washinzwe muri 2016 ugamije gufasha abatishoboye no gushishikariza ababyeyi bo muri iyo miryango kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Bamwe mu bafashijwe barimo Mukanubaha Redempta, umupfakazi urera abana 6 avuga ko yagorwaga n’imibereho yari abayeho ariko abifashijwemo n’uyu muryango akaba amaze kugera kuri byinshi.
Uyu muryango wamusaniye inzu yamuviraga, ubu baba mu nzu nziza, abana bahawe ibikoresho ndetse na mituweli, yanakanguriwe kubasura ku ishuri mu rwego rwo gukurikirana imyigire yabo, abona byose bihagaze neza.

Uyu muryango ufata abakene ukabitaho mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma ugatoranya abandi bafashwa.

Biteganyijwe ko uyu muryango ufasha imiryango isaga 100 mu kubona ibikoresho by’ishuri, kugaragaza impano ziri mu bana bo muri iyi miryango, bamwe bazakomeza gusanirwa amazu no kugenerwa ubundi bufasha.

