Iyo Abanyarwanda bagira guverinoma y’igitugu nk’iyo numva ubu…..

Mu myaka irenga gato 30 maze ku Isi, Mfite ibyo nabonye nawe ufite ibyo wabonye ariko njye mfite ibyo nanyuzemo n’uko nabinyuzemo, gusa icyo ngamije gushimangira muri iyi nyandiko ni uko “Iyo kuva na kera u Rwanda rugira Guverinoma y’Igitugu nk’Iyo numva barushinja, twe abanyarwanda tuba twibera muri Paradizo nk’iyo numvana abigisha Ijambo ry’Imana.

Kuva menye gusoma ibinyamakuru uhereye mu myaka ya za 2000 kugeza mbaye Umunyamakuru uhereye mu myaka ya za 2011, nasomye byinshi bitandukanye ariko nkakomeza Gushakisha impamvu hari abajya kwandika ku Rwanda bagera ku banyarwanda nk’ababavugira bati “Abanyarwanda bayobowe n’igitugu bagakomeza bashaka ku bindikiranya ibyo amaso yabo areba ariko batifuza kureba bati “Ibyo abavuga ko rwateye imbere ni Ibinyoma bihimbwa n’umunyagitugu Paul Kagame.”

Aho Perezida Kagame ageze aba ari Umunezero bigaragarira mu Marangamutima y’Abanyarwanda

Perezida Kagame uwo bavuga yabaye Perezida w’Abanyarwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugeza ubu. Abanyarwanda nibo bamwitorera ndetse ndanibuka mu bihe bishize ubwo buri ngeri z’Abanyarwanda zigabaga mu Nteko Nshingamategeko zisaba ko agomba gukomeza kubayobora mu gihe nyamara we yari yarakunze kubabwira ko igihe cyari kigeze nawe akajya kwibera mu buzima busanzwe benshi bakavuga ko yari no kwigira mu Ifamu ye akibera hafi y’Inka ze dore ko ari n’Umworozi.

Kuba rero hari benshi bagikomeza kuvuga ko abanyarwanda bayobowe n’Umunyagitugu Paul Kagame, njye navuga nti “Baramaze icyo bapfa nuko bayobowe n’Igitugu bihitiyemo” kandi urwego Umunyarwanda nyawe agezeho muri iki gihe arabizi neza “Ko nta muntu ugomba kumuhitiramo uko abaho.”

Ikibabaje ariko n’uko abanyarwanda bafatwa nk’abanyabwenge by’umwihariko ababa hanze y’igihugu ari bo ba mbere bakomeza kwiha rubanda mu mahanga ngo Igihugu cyabo kiyobowe n’Umunyagitugu umenesha uwo ashatse akagira uko ashatse ariko ku bwanjye n’abandi bameze nkanjye mu myaka irengaho gato 30 mazemo 25 mvutse, ibyo nibonera kugeza ubu nuko “Abashinza u Rwanda kuyoborwa n’Igitugu ari abamaze kurwara indwara yo kwiheba “Depression” iterwa n’uko ibyo bifuriza umunyarwanda ko byamubaho ataribyo babona ahubwo bakabona ibinyuranye n’Ibyo bamwifurizaga.

Imyaka 25 irashize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bageze ku rwego rwo kurekera gutekerereza mu kaziga kamwe, ubu Intekerezo zabo ziragutse ndetse navuga ko mbere bakoraga amahitamo batazi neza ariko ubu bamaze kumenya ko iyo uhitamo neza uba ugana heza.

U Rwanda ruherutse kohereza mu Isanzure Icyogajuru Icyerekezo kizoroshya Itumanaho

Aha ndashaka gusobanura ko gutekereza neza mu buryo bwagutse ari byo bituma uniyumvamo ubwigenge busesuye igihe Intekerezo zawe zijyanye neza n’icyerekezo cy’amahitamo mwiyemeje nk’Igihugu cyanyu.

Njya nibuka kera abanyarwanda benshi bishimira kumva Inkuru zibakura umutima kuko bene ukuzibagezaho bari bafite ubushobozi burenze igihugu cyacu bityo ubutumwa bwabo bukanyaruka ku buryo bwihuse, mu gihe abandi babaga bategereje kumva Radio Rwanda ngo bumve ihumure ariko nabwo I Radio yatungwaga n’Umugabo igasiba undi.

Burya koko Ikinyoma kinyaruka kurusha ukuri.

Igihugu cyakomeje kwiyubaka mu gitugu cyacyo kirakomeza tubona Interneti, radio na Televiziyo biriyongera noneho hatangira urugamba rwo kumenya amakuru twihitiramo. “Burya icyo uhisemo nicyo uba cyo! Iyo uhaye amatwi umuntu ugamije kugusubiza Inyuma uhinduka icyo ashaka.”

Ntekereza ko Iyo Perezida Kagame aha amatwi abamwita Umunyagitugu “Dictator” n’abanyarwanda tukabaha amatwi ubu tuba turi mu “cyo Ntazi”kuko no kubibonera Igisobanuro byamvuna.

Muri iki gihe, abanyarwanda bakomeje urugamba rwo guhinduka mu myumvire, kera umuntu njye yaranganirije arambwira ati “Igitugu cya mbere cyari ugushaka Ibikorwaremezo bibereye abanyarwanda, Igitugu cya kabiri kiba kubashakira ibikorwa by’ubuzima, Igitugu cya gatatu kiba kubahindura mu myumvire ishaje, igitugu cya kane kiba gufatanya mu kugera ku Iterambere u Rwanda n’abanyarwanda twifuza”, None ku bw’Iyo mpamvu ndagaruka nshimangira ko iyo u Rwanda ruyoborwa kuva kera n’abanyagitugu nk’abo numva ubu tuba turi muri Paradizo.

Abavuga Igitugu ntibifuza kureba ibyiza igitugu bavuga kitugezaho, ahubwo bo bifuza gukomeza gufata bugwate umunyarwanda ugifite imyumvire yo hasi, gusa ariko nabwo nsanga urugamba biyemeje batazarutsinda, kuko nkanjye witemberera nkirebera n’amaso yanjye nsanga n’Imyumvire bamwe bagifite ku banyarwanda yarabasazanye kuko baheruka “Inzira mu cyi.”

Ejo bundi nari ndimo nsoma ibica kuri murandasi bagaruka ku cyogajuru bivugwa ko u Rwanda rwohereje mu Isanzure, aho kubibona nk’igikorwa cyiza ku banyarwanda ahubwo batangira gukora imibare igaragaza ngo akayabo k’amafaranga y’abanyarwanda igihugu cyashoye mu bya Satelite zoherejwe mu Kirere.

Icya mbere nabashimiye nuko noneho bemeye ko u Rwanda rwohereje Satelite mu Kirere. Ibi bisobanuye ko hari amaso agenda ahumuka abona ko “Bya bintu bitari imikino”. Iyo Abanyagitugu baha amatwi ababita bo ntibari kuzatekereza kuzamura Icyogajuru mu Kirere.

U Rwanda rushyize Imbere imibereho myiza y’Umuturage warwo

Impamvu ya mbere yo kwishimira nuko abanyarwanda dufite inzego zihora zitekereza ku byiza byatugeraho, aha niho ngaruka nkibaza nti “Ese ibikorwaremezo tugezwaho n’Igitugu cyacu twiteguye gute kubibyaza Umusaruro?” Ese ni iki nsabwa nk’Umunyarwada mu gukomeza guharanira kugera ku byo abandi batatwifuriza.? “ Uyu mukoro nkuhaye abandi bifuza kwandika kuri ibi njye icyo ngamije nugushimangira ko “Igitugu cy’abanyarwanda ni amahitamo yabo” kandi bahitamo neza kuko bahitamo ikibateza imbere ndetse nanavuga nti “Igitugu cyacu, Imbaraga zacu”.

Cyokoze nsoza nashakaga kongeraho ko abavuga ko u Rwanda ruyobowe n’Igitugu ari abaheruka Muhima ikitwa Umuhima w’Impyisi.

Ni abaheruka Gacuriro na Nyarutarama ari Umusozi w’Ibihuru na Nyakatsi.

Ni abaheruka bigira ku Ibuye n’Itafari.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni Ibitekerezo bya Dusabemungu Ange de la Victoire.