Gisagara: Hari byinshi biteze kuri gahunda y’ivugururabuhinzi

Bamwe mu bahagarariye abahinzi b’abagore, abashamyumvire n’abajyanama b’ubuhinzi bo mu mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi basaga 100, bigishijwe kuri gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4).

Ni igikorwa cyateguwe na CCOAIB (Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze mu mushinga SCAB   ifatanyijemo na ACTION AID na CLADHO ugamije gukangurira umuhinzi kugira uruhare mu bimukorerwa.

Habiyaremye Salvator, Rukundo Louis na Twagiramariya Marie, ni bamwe mu bahuguwe. Bavuze ko nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye muri gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi, batahanye umukoro wo kwigisha abandi bahinzi bagenzi babo ibikubiyemo.

Rukundo Louis yagize ati “hari uburyo twahingagamo tuvagangavanga imyaka bigatuma tutabona umusaruro uhagije, ariko nyuma y’izi nyigisho tubonye ko hari ibyo tugomba guhindura mu buhinzi bwacu.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga SCAB ku rwego rwa CCOAIB,Wihogora Aloysie avuga ko kuba iyi gahunda yari yarasohowe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, mu rurimi rw’amahanga byatumaga umuturage wo hasi atamenya ibikubiyemo, biyemeza gukuraho iyo mbogamizi hakorwa imfashamyumvire iri mu Kinyarwanda.
Yagize ati” Iki gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi yari ifite amapaji arenga 200 kandi iri mu rurimi rw’icyongereza, Twiyemeza gufasha umuturage wo hasi kugira imfashanyigisho yoroshye kuburyo na wa wundi utazi gusoma areba amashusho arimo akamenya ibikubiyemo.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara Munezero Clarisse, avuga ko, ibi bikorwa byo kwigisha abahinzi bizarushaho kubongerera uruhare rwabo muri gahunda z’ubuhinzi zitegurwa.

Ati ” Abahinzi twamaze kubamenyesha ibikorwa biteganyijwe nuko bizakorwa. Icyo basabwa ubu, ni ugukora bazi uruhare rwabo kugirango iyi hahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi izagerweho.

Iyi mfashamyumvire yateguwe ku bufatanye bwa MINAGRI, TROCAIRE, ACTIONAID na CCOAIB ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (European Union).

Ntakirutimana Deus