Mu Bushinwa harabera inama ngishwanama y’ishyaka riri ku butegetsi isuzumirwamo ingingo zikomeye

Ahabera inama

Abagize ishyaka ry’abakominisite riri ku butegetsi mu Bushinwa baritegura guhurira mu nama Ngishanwana ya 13 (National People’s Congress-NPC) iba muri iki cyumweru, guhera kuwa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019.

Iyi nama ihuza Perezida w’iki gihugu Xi Jinping, umuyobozi w’ikirenga ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’iri shyaka n’abagize iri shyaka barimo abadepite. Abayitabira basaga ibihumbi 3.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao avuga ko iyi nama ikomeye iba yitezwe na benshi, isuzumirwamo amategeko yatorwa ndetse bakaganira ku bijyanye na politiki igamije gukomeza guteza imbere iki gihugu.

Akomeza avuga ko uwitezwe kumvwa cyane mu bitabira iyi nama ari Perezida Xi Jinping. Uyu muyobozi muri 2018 yitabiriye inama nk’iyi ahagarariye Intara yigenga ya Mongolie y’icyaro, kandi yagiye mu biganiro bibera  mu makomisiyo incuro zigera kuri eshashatu.

Zimwe mu nsanganyamatsiko zitezwe kuganirwaho harimo kurwanya ubukene n’ikibazo cy’imvururu zavuka hagati y’ubucuruzi buhuza u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi byitezwe ni ukuganira kuri interineti yihuta yo ku rwego rwa gatanu(5G), harebwa uko yatangizwa mu Bushinwa.

Iyi nama ihuriranye n’igihe iki gihugu kizihiza imyaka 70 kigobotoye ibihe by’ubukene n’ubukoloni cyabayemo.

Mu gihe iba itangizwa uyu munsi hitezwe kuganira ku  iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka hagati ya 6 na 6.5%.

Abitabira iyi nama bitezweho gutora amategeko mashya agenga ishoramari, cyane mu kurinda.umutungo mu by’ubwenge no guhagarika iby’ihererekanya mu by’ikoranabuhanga.

Perezida Xi Jinping

Perezida Xi Jinping, aherutse kugirwa umuyobozi w’ikirenga amu rwego rwo kugirango gufata ibyemezo bigamije iterambere ry’igihugu birusheho koroha. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’ishyaka ry’aba-Communiste.

Kugirwa ‘Core Leader’ cyangwa umuyobozi w’ikirenga bishyira Xi ku rutonde rw’abandi bayobozi bamubanjirije bahawe ububasha bw’ikirenga barimo Mao Zedong na Deng Xiaoping.

Xi uretse kuba ari perezida, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa, umuyobozi wa Komisiyo idasanzwe ya gisirikare, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu.

Ishyaka ry’aba-Communiste (The Communist Party of China) niryo ryashinze kandi riyobora Repubulika y’u Bushinwa ryonyine nubwo hari andi mashyaka agera ku munani yemewe n’amategeko.

Wang Botao uyobora ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN

 

Abitabira iyi nama
Ahabera inama

 

Ntakirutimana Deus