U Bushinwa : Perezida Xi arahamagarira abanyabugeni gukomeza kugaragaza isura y’igihugu
Perezida w’u Bushinwa, akaba n’umuyobozi w’ikirenga ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ishyaka ry’abakominisite riri ku butegetsi, Xi Jinping arahamagarira abahanzi ndetse n’abanyabugeni kunoza akazi kabo, bagamije guha ababagana ibinoze; byujuje ubuziranenge, ari nako bagaragaza isura nyayo y’u Bushinwa.
Yabitangaje mu nama Ngishanwana ya 13 y’iri shyaka riri ku butegetsi (National People’s Congress-NPC) iri kubera muri iki gihugu. Kuwa Mbere tariki 4 Werurwe 2019.
Umunyamakuru wa televiziyo y’Abashinwa (CGTN), ukora mu ishami ry’igifaransa, Chang Botao avuga ko Perezida Xi Jinping yahisemo gutangirira kuri ibi byiciro muri uyu mwaka, gutangira avuga kuri politiki, ubukungu, inganda n’ibindi. Ibi byiciro bigizwe n’abanyabugeni, abakora amafilime, abakora umuziki(abahanzi), abakora imikino njyarugamba, umuco , abo mu cyiciro cya filozofi n’iby’imibanire ya muntu.
Mu ihuriro yagiranye n’abajyanama ba politiki muri izo nzego yasabye ko ibikorerwa muri izo nzego byanozwa, bikaba byujuje ubuziranenge. Avuga ko izi nzego zifite uruhare runini mu gutuma igihugu kibaho, kandi kikitwa igihugu.
Ati “ Igihugu nticyabaho kidafite umutima. »
Akomeza avuga ko inshingano z’abari muri izo nzego ari ukuhira cyangwa kugaburira imizi y’uwo mutima w’igihugu.
Agaragaza ko hari ibyo abari muri izo nzego bagezeho mu kunoza ibyo bakora, byatumye umwihariko w’Abashinwa ugenda wigaragaza hirya no hino ku Isi.
Abasaba kandi ko ibihangano byabo bigomba kuganisha ku kuri, bikagaragaza ibisubizo by’ibibazo bikigaragara muri iki gihugu.
Ahereye ko uyu mwaka bizihiza isabkuru y’imyaka 70, repubulika ya rubanda rw’u Bushinwa ishinzwe, Xi ahamagarira abitabiriye iyi nama Nshingwabikorwa gutekereza byimbitse ku bikorwa by’ishyaka ryabo muri iyi myaka 70.
Perezida Xi Jinping, aherutse kugirwa umuyobozi w’ikirenga amu rwego rwo kugirango gufata ibyemezo bigamije iterambere ry’igihugu birusheho koroha. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’ishyaka ry’aba-Communiste.
Kugirwa ‘Core Leader’ cyangwa umuyobozi w’ikirenga bishyira Xi ku rutonde rw’abandi bayobozi bamubanjirije bahawe ububasha bw’ikirenga barimo Mao Zedong na Deng Xiaoping.
Xi uretse kuba ari perezida, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa, umuyobozi wa Komisiyo idasanzwe ya gisirikare, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu.
Ishyaka ry’aba-Communiste (The Communist Party of China) niryo ryashinze kandi riyobora Repubulika y’u Bushinwa ryonyine nubwo hari andi mashyaka agera ku munani yemewe n’amategeko.
Ntakirutimana Deus