Perezida w’u Bushinwa ntazihanganira ibikorwa bihumanya ikirere

Perezida Xi Jinping arahamagarira abatuye icyo gihugu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko bifatiye runini muntu, kuko iyo bitabungabunzwe uko bikwiye bishyira ubuzima bwa muntu mu kaga karimo no kubura ubuzima.

Iyangirika ry’ibidukikije rikoma mu nkokora iyungururwa ry’umwuka mwiza ukomoka ku bidukikije. Muri urwo rwego havugwamo ibyuka byangiza ikirere biciye mu kwangiza akayunguruzo kabugenewe, gatuma habaho impinduka z’ibihe nabyo bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Iyi ngingo yo gukomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda yateruwe na Perezida Xi mu nama ngishwanama ya 13 ikomeje muri iki gihugu, y’abagize ishyaka ry’abakominisiti riri ku butegetsi muri iki gihugu.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao  agaragaza ko tariki 5 Werurwe ,Perezida Xi yasangiye ibitekerezo n’abahagarariye intara yigenga ya Mongolie n’abadepite bo mu karere iki gihugu giherereyemo, ijambo rye ryibanze ku iterambere ry’ibidukikije n’iry’urusobe rw’ibinyabuzima.

Intara ya Mongolie yakomojweho

Mongolie , ni intera yigenga iherereye mu Majyaruguru y’u Bushinwa, igabanyije umupaka wa kilometero 4000, ni agace kagizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima, ahantu karemano nyaburanga n’ahari ubutayu , ishyamba winjiramo unyuze mu biyaga, muri rusange hafatwa nk’ahantu hakomeye hagize urusobe rw’ibinyabuzima rw’amajyaruguru y’u Bushinwa.

Perezida  Xi Jinping, avuga ko uru rusobe rw’ibinyabuzima rwa Mongolie rufitiye akamaro igihugu cyose.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao

Asaba abayobozi gukomeza kubungabunga urwo rusobe, bagena uburyo bukwiye bwo kurubungabunga, aka gace ko ku mupaka wo mu gice cy’amyuaruguru y’u Bushinwa.

Ati «Ni ngombwa gushyira mu buryo, inganda zitatanye, zubatse mu  buryo budakwiye, kandi zidahumanya ikirere. »

Ubwiza nyaburanga murio Mongolie

Byakunze kuvugwa ko urusobe rw’ibinyabuzima muri aka gace, rukomeje kwangizwa n’abitwaje iterambere ry’ubukungu muri iki gihugu.

Yibutsa ko igenamigambi rikwiye nk’umuco wa kuva kera mu byaranze ishyaka ayobora ry’abakominisiti mu Bushinwa. Abigaragaza ahereye ku mvugo y’umusaza w’umushinwa ugira ati «  Kurya no kwambara ntibira umuntu umukene, ariko igenamigambi ribi rishobora kugeza umuntu muri ubwo bukene.

Perezida Xi jinping na we ni umudepite uhagarariye iyi ntara, atangaho urugero kuri izi mpanuro yatanze. Akibutsa ko ubu butumwa butareba gusa iyi ntara, ahubwo intara zose z’u Bushinwa.

Guhera  kuri  kongere ya 19 y’ishyaka ry’abakominisite riri ku butegetsi mu Bushinwa mu buryo budasanzwe yakunze kwibanda ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Xi akunze lwibutsa ko imisozi itoshye(igaragaza kubungabunga ibidukikije ndetse n’amazi meza bingana n’imisozi ya zahabu na feza.’ Iyi nyandiko igaragara hirya no hino mu Bushinwa. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, usanga hari abayobozi batahaye agaciro iyo mvugo, ugasnaga barayibagiwe.

U Bushinwa ntibuterera agati mu ryinyo muri urwo rugamba

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gikize ku Isi, urwego cyagezeho kubera politiki y’impinduramatwara bwatangiye  mu 1978. U Bushinwa ni igihugu cya mbere ku Isi gikoresha ibikoresho by’ibanze byinshi bikomoka hirya no hino ku Isi.

Guhera mu kinyejana cya 21 iki gihugu cyashyize imbaraga mu mpinduka zigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Iki gihugu cyiyemeje kugabanya bimwe mu bikoreshwa bihumanya ikirere.

Imwe mu nyubako zikomeye mu Bushinwa ziberamo inama

Mu 2014, inama ngishwanama ya leta yatangaje umushinga ugamije kugabanya ikoreshwa ry’ibituruka ku makara acukurwa, hongerwa imbaraga mu gukoresha gazi karemano. Iyi ni gahunda yiswe impinduka mu ikoreshwa ry’ingufu, yatangijwe na perezida Xi.

Mu nama nk’iyi iri kubera mu Bushinwa, iyabaga ku nshuro ya 18, Perezida Xi yagarutse ku ruhare rwa guverinoma mu kubungabunga uru rusobe.

Ingengo y’imari yashowe mu kurengera ibidukikije

Muri 2018 iki gihugu cyashoye miliyari $38.1( ama Yuan miliyari 255.5) mu bushashatsi n’ibikorwa bigamije kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha.

Aya yiyongereyeho  13.9% ugereranyije nayo u Bushinwa bwakoresheje muri 2017 muri ibi bikorwa.

Mu itangazo yagejeje ku Nteko ishinga amategeko mu bihe byahise Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa   Li Keqiang yavuze ko Leta ikomeje imishinga minini yo kurengera ibidukikije harimo gusukura ibiyaga n’imigezi byahumanye ndetse kurema ibindi bishya.

Bamwe mu badepite

Li yavuze ko muri uyu mwaka u Bushinwa bazabanya ibyuka bishyushya ikirere byitwa sulfur dioxide na nitrogen oxide ku kigero kingana na 3%.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bitanga amafaranga agenerwa ibihugu mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije biciye mu mishinga ikorwa n’ibyo bihugu. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigenerwa amafaranga atangwa n’ibihugu bigira uruhare runini mu guhumanya ikirere.

 

Ntakirutimana Deus