Perezida w’u Bufaransa Macron yatumiwe mu Rwanda

U Rwanda rwatumiye Perezida w’u Bufaransa , Emmanuel Macron mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gusa kugeza ubu u Bufaransa ntabwo burasubiza niba uyu muperezida muri iyi minsi ubanye neza n’u Rwanda azitabira ubu butumire nk’uko Jeune Afrique yabyanditse.

Ku rundi ruhande u Rwanda rugaragaza imibanire myiza rwifuza kuri Macron n’u Bufaransa muri rusange. Ni ubutumire bwa mbere u Rwanda rugejeje ku Bufaransa nyuma y’ihinduka ry’ipaji nshya mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ibihugu byakunze kurangwa n’umubano urangwa n’ubwumvikane buke. U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside, rutoza interahamwe zakoze jenoside. Hari kandi no kutagaragaza ubushake bwo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bihishe muri iki gihugu. Uru ruhare u Bufaransa bwakunze kubihakanira kure.

Macron aramutse yitabiriye ubwo butumire , byaba ari andi mateka yanditswe kuko ari bwo bwa mbere yaba akandagiye mu Rwanda. Ikindi ni uko mbere yo kwibuka jenoside mu myaka yatambutse, hari abavugaga ko iki gihugu cyashotoraga u Rwanda.

Perezida Paul Kagame aherutse gusura iki gihugu muri Gicurasi  no mu Gushyingo 2018, ubwo iki gihugu cyagaragarizaga u Rwanda, ubushake bwo gushyigikira Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo waje no gutorerwa umwanya wo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, yaje no gutorerwa.

Abayobozi bombi bashobora guhurira i Nairobi muri Kenya tariki 14 Werurwe uyu mwaka mu nama izaba isuzuma iby’impinduka z’ibihe. Ku bijyanye n’iyi nama bateganya guhuriramo na Uhuru Kenyatta, biravugwa ko Perezida Kagame ataratangaza niba azayitabira.

Ntakirutimana Deus