Ndakwinginze murebe uko iki kibazo gikemuka-Kagame abwira Museveni

U Rwanda na Uganda, ibihugu bamwe bita impanga bahereye ku mateka y’Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu nyuma bakaza guhunguka, ntabwo bibanye neza.

Uyu mubano wagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero ku nshuro ya 16 uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Perezida Kagame yavuze uburyo yahuye kenshi na mugenzi we wa Uganda, baganira kuri iki kibazo n’uburyo ikibazo cy’abanyarwanda gikomeje kugaragara cyahagarara ariko ntakirakorwa.

Agaragaza inkomoko y’iki kibazo n’uburyo ndetse yinginze Museveni ngo ibyo bibazo bihagarare. Icyo gihe yamwingingaga ku by’abanyarwanda baba muri Uganda bashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati ” Naramwibwiriye nti ” Ndagusabye ndakwinginze, murebe uko iki kibazo gikemuka…(I am begging you to deal with this matter….”

Iby’iki gihugu no gushaka gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo byatangiye kare, nkuko byanditswe n’uwitwa Prunier Gerald ko umunsi umwe Sesth Sendashonga yari mu nama n’abajenerali bo muri Uganda bamwemerera inkunga irimo n’iya gisirikare bashaka uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iki gihugu kandi kivugwaho gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha havugwa umutwe wa RNC. Ku buryo ndetse ugaragaye nk’udashaka gukurikiza ibitekerezo byawo abizizwa agahohoterwa, harimo abafungirwa ahantu hatazwi n’ahazwi.

Kugeza ubu abantu basaga 900 birukanywe muri Uganda harimo n’abagiye bahohoterwa; bakorerwa iyicarubozo.

Ntakirutimana Deus