Dore uko perezida Xi Jinping yitangiye gutsiratsiza ubukene bukibasiye abashinwa miliyoni 16

Perezida Xi

Umuyobozi abashinwa benshi biyumvamo,  perezida Xi Jinping arasaba abayobozi kwirinda gutekinika mu rugamba arimo rwo guhangana n’ubukene, ku buryo mu mwaka w’2020 abashinwa basaga miliyoni 16 bakiri mu bukene bazaba batakiburangwamo.

Mu bikorwa by’inama Nshingwabikorwa bikomeje muri iki gihugu, Perezida Xi, akomeje urugamba rwo gushaka uko iki gihugu cyakomeza gutera imbere muri byose.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao , avuga ko perezida Xi avuga ko ubu bukene bukibasiye abaturage basaga miliyoni mu ntara  ya Gansu, ibi bigatuma iyi ntara ikomeza kuba ku isonga mu zikenneye. Ibyo byatumye tariki 7 Werurwe 2019,perezida xi ahura n’abadepite b’iyo ntara.

Yibutsa ko iki gihugu gifite intego yo kuvana mu bukene abo baturage bitarenze mu mwaka w’2020. Ni muri urwo rwego imyaka ibiri isigaye ikwiye kurangwa n’ibikorwa bvifatika mu bijyanye no kongera umusaruro.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao

Umukuru w’u Bushinwa yihanangiriza abayobozi ko n’ubwo uru rugamba rukomereye igihugu mu mu myaka 20 ishize, ntawe ukwiye kugaragaza imibare itari yo, imvugo imenyerewe nko gutekinika cyangwa ngo akore ibito ku byari biteganyijwe.

Ati ” Nta bwinyagamburiro bugomba kuboneka kugeza ubukene butsiratsijwe.”

Xi yagiye agaragara nk’impirimbanyi yo guhashya ubukene mu Bushinwa. Ibyo yabigaragaje mu ntara zose yagiye ayobora. .  Ibikorwa bye biri mu gitabo cyasohotse kitwa “gusohoka mu bukene(Sortir de la pauvrete).

Abitabiriye inama na Xi

Uru rugamba yiyemeje kurutsinda uko byagenda kose. Ndetse  yabishyize no mu mitima y’abayoboke b’ishyaka rye rya gikominisiti  basaga miliyoni 800.  no mu Bashinwa bose. Iyi nzira ngo ni  ndende  ndetse yuzuyemo n’imitego, ariko abashinwa biteguye kubona intsinzi byanze bikunze.

Guhera mu 1978 u Bushinwa bwavanye abantu basaga miliyoni 700 mu bukene. Iki gihugu gituwe n’abaturage basaga miliyari na miliyoni 420  mu mwaka w’2019 (1,420,062,022). Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 9 n’ibihumbi 600.

Chang Botao, umunyamakuru wa CGTN
Intara ya Gansu n’iziyikikije
Perezida Xi

 

Ntakirutimana Deus