U Bushinwa mu gushyira mu bikorwa intego zibugira igihangange

Igihugu cyiyemeje guhaza abaturage ,kubatuza neza, uburezi bwiza kuri bose, ubuzima bwiza, kubona akazi keza, kugira imbaraga zikomeye mu bya gisirikare n’ibindi, byagarutsweho ubwo Perezida Xi  jinping yaganiraga n’abadepite b’intara ya Henan  iki gihugu kiri gushyiramo imbaraga mu kuyibyaza umusaruro.

Iki gihugu kizwi nk’igifite imijyi ikomeye yubatse mu buryo budasanzwe, aho amahanga yose agana yagiye kurangura ibintu bitandukanye, nk’i Pekin, Beijing, Shanghai, Guangzhou n’ahandi ariko usanga n’icyaro gifata igice kinini. Icyo cyaro hari kurebwa uko cyabyazwa umusaruro kurushaho. Imijyi yihariye ubuso bungana na 1%mu gihe icyaro ari 99%. Ibyo bituma hari abashinwa benshi bahunga icyaro bagana imijyi, ikibazo kibangamiye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Ibi byatumye Tariki ya 8 Werurwe 2019, Perezida  Xi ahura n’abadepite bagize imwe mu ntara zitanga umusaruro mwinshi muri icyo gihugu, harebwa uko wakomeza kogerwa. Ni mu gihe muri iki gihugu hakomeje inama nshingwabikorwa ya 13 ihuze abagize ishyaka ry’abakominisiti riri ku butegetsi muri iki gihugu.

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao

Umunyamakuru wa Televiziyo CGTN yo mu Bushinwa, mu ishami ry’igifaransa, Wang Botao akomoza ku nama Xi yagiranye n’abahagarariye intara ya Henan. Iyi ntara ikorerwamo ubuhinzi bukomeye n’abaturage basaga miliyoni 50. Ni yo ya kabiri yeza ibinyampeke byinshi mu Bushinwa,  nyuma ya  Heilongjiang . Hasarurwa byibura toni miliyoni 60 buri mwaka, zingana na 10% by’umusaruro wose w’igihugu.

Xi avuga ko umutekano w’ibirirwa ari wo uza imbere ku baturage, niyo mpamvu asaba abatuye iyi ntara gukora cyane ngo bahaze igihugu gituwe n’abasaga miliyari 1 na miliyoni 400.

Perezida Xi

Umudepite wo muri iyi ntara akomoza ku bimaze gukorwa ku nzozi zigera ku 8 iki gihugu gufite  zirimo guhaza abaturage no kubatuza, uburezi bwiza kuri bose, ubuzima bwiza, kubona akazi keza n’ibindi … Xi yamusubije ko hari byinshi byakozwe.

Ati “Ibyo umaze kuvuga, igice cyabyo cyamaze kugerwaho, ikindi nacyo kiri muri iyo nzira, turi muri urwo rugendo. Twiyemeje kuzuza inshingano zacu zo gukorera abaturage, gukora ngo bagire ubuzima bwiza ,urwo rugendo rumeze neza, kandi rurakomeje no mu bihe bizaza.”

Abadepite

U Bushinwa bkomeje  urugamba rwo gutera imbere kurushaho nk’ibindi  bihugu bikize. Ni muri urwo rwego abayobozi bakomeje gukora cyane, uko ibihe bisimburana ngo bagere kuri izo nshingano, kuko ngo nta kitagerwaho mu gihe abantu bakoze.

Ubuhinzi mu Bushinwa
Xi
Intara ya Gensu
Ubuhinzi muri iyi ntara

Ntakirutimana Deus