Urukundo rw’impanga(Igice cya 7)

Duherukana Bevi aho yari kumwe na Mark babona……..

Nuko muri ako kanya Bevi na Mark babonye Robert na Nailla binjira aho bari bari, gusa Mark we ntacyo byamukozeho ariko Nailla kuko yari akimufite ku mutima, kumubona ari kumwe na Bevi byaramubabaje,gusa Mark we yari atuje. Ni uko baragiye nyine bicara ahabo baraganira.

Bevi nawe yatangiye kumubaza impamvu yamuhamagaye, noneho Mark yatangiye kumubwira ati, Bevi umunsi wa mbere nakubonye si wo munsi wa mbere nakumvise. Nabayeho nifuza kuzongera kumva ijwi ryiza numvise kuzongera kuryumva.

Nakomeje kubaho ngutegereje nizera ko umunsi umwe nzongera nkakubona, nibyo umunsi nakubonye uririmbaho nibutse rya jwi nsanga ni wowe Bevi ndanezerewe cyane kuba aka kanya twicaranye unganiriza. Mba nifuza ko wampora iruhande kuko umunsi ku munsi niko intambwe zanjye zikomeza kuza zigusanga, none uyu munsi kubihisha biranze. Wa munsi winjiye wambaye ikanzu ya roze ugiye kuririmba wasaga neza pe. Bevi yari yatangaye yumiwe ni uko abura icyo yavuga kandi biramuyobera.

Ni uko Bevi kubera kubura uko yifata n’icyo avuga kandi anashaka kuvuga byatumye asa nureba mu kirere. Mark yarushijeho kumwitegereza ndetse cyane areba ukuntu Bevi yabaye mwiza nuko Bevi yahise avuga Mark.

Ati “Ni ukuri birantunguye ndumva nsa nkurota pe.”

Telefoni iba iramuhamagaye arebye asanga ni boss we Christian, amwitabye amubwira ko amushaka.

Bevi yahise asezera Mark ko bamushaka ariko Mark aramubwira ati “ubwo byihutirwa reka ngutware maze ugereyo vuba.” Barajyana ,bahageze Christian arababona, uku kubabonana ntibyigeze bimushimisha na gato gusa yarengejeho nk’umuntu w’umugabo.

Nuko tugarutse kwa Robert na Nailla baraganiriye, Robert abaza Nailla niba agikunda Mark,maze Nailla amubwira ko kuva akiri muto yakundaga Mark, kandi ko hari byinshi bye yagiye yihanganira.

Akomeza amubwira ati “kuba rero narafashe umwanzuro wo kumureka ntibyari bintunguye habe na gato nari maze igihe mbitekereza narabuze imbaraga. Gusa nabonye kuri iyi nshuro yarakunze bya nyabyo kandi sinjye byibura ahubwo iriya nshinzi ngo ni Bevi niwe wamuntwaye sha gusa natuze.

Robert ati “none se wumva utazicuza, Nailla niko kubwira Robert ngo nabireke bivugire ibindi kuko adakunda kuvuga kuri bene ibyo.

Tugiye mu cyaro, hashize iminsi uc yategereje Devota ko yazagaruka kumusura araheba kandi rwose Luc muri we yumvaga ashaka kongera kureba Devota, kuko umutima wari usigay umumwishyuza uko bwije n’uko bukeye.

Byageze aho Ucc baramusezerera,iwabo bamusabye ko bahita bataha bakava muri ako gace bagasubira iwabo i Butare. Ni uko abasaba ko bamutegereza akabanza kujya ahantu, mu byukuri yashakaga kureba Devota. Ahageze ha handi atangira kureba aho ariho kuko Devota yamubwiye ko aho yakoreye impanuka ari hafi y’iwabo.

Ahageze ajya gukomanga ahandi baramurangira, ageze iwabo aho Devota aba maze aramubura, amutegereza iminota mike, gusa hashize umunota Luc ahavuye Devota yahise ahagera dore ngo baranyurana.

Tugarutse mu mujyi Christian yahise yinjirana na Bevi atangira kumubwira ko n’ubwo burya atigeze abimubwira neza ko umunsi yari yambaye ya kanzu ko yari yaberewe. uBevi kuko yumvaga agiye kumva amagambo nkayo amaze kumva byatumye ahita abwira Christian kuba amuretse ho gake akazaba amubwira kereka niba ari ibijyanye n’akazi gusa. Christian yahise ataha gusa yatangiye kumva ko impamvu iri kubitera ari Mark.

Bwarakeye Bevi ajya Ku kazi mu by’ukuri yari umuhanga mu byo akora ahasigaye yakoze akazi nk’uko byagombaga kugenda,ako kanya baramuhamagaye arebye asanga ni murumuna we.

Yasanze ari murumuna we Devota amumenyesha ko yatsinze ko banemeye ishami rya farumasi.

Ako kanya hahise hinjira Mark ni uko kubera ibyishimo, yahise asimbukira kuri Mark. Muri ako kanya mu biro hahise hinjira umuntu atanakomanze, bamurebye bose barikanga.  Uwo yari,…………….

Ese uyu noneho ni nde mu biro?!
Ese uru rukundo rwa Deborah na Luc ruragana he?
Ntuzacikwe n’ikindi gice.

Nkwibutsa ko ukiri kumwe na Marie Grace Leomarthe Niyikiza.