Urukundo rw’impanga (Igice cya 6)

Duherukana Bevi atera intambwe maze agifungura yahise abona….

Agifungura yahise abona abandi bantu benshi mu byukuri badafite ibitabo cyangwa batiteguye inama, araza aricara. Yareba uko hateguye akabona birarenze gusa, yanga kugira icyo avuga aratuza,yibwira ko ahari ariko bigenda, gusa nabo baranuma baricara bahita bavuga ko Bevi agiye gukora presentation(kwigaragaza) ngo umuyobozi we yabamenyesheje ko atari buze.

Bevi yagiye imbere atitira akomeza imbere aho yagombaga kuyitangira mu by’ukuri yibazaga uko atangira. Ageze imbere atangiye kuvuga abakobwa babiri bamugiye imbere bamwaka ibyo yari agiye kuvuga bahita bamwambika baje (badge) yerekana ko ari umunyamabanga (secretaire ) w’iyo sosiyete.

Ako kanya hinjiye umuyobozi (boss) we Christian yari yarimbye pe yahinduye n’imyenda Bevi yahoze amubonamo,

Nuko Bevi bamusabye kwivuga akibwira abari baraho, ni uko arivuga bose bakoma amashyi bakira na boss wabo Christian ngo agire icyo avuga

Ni uko Christian avuga amagambo make, ko yakiriye umukozi mushya kandi ko ubwo ariko bakira abakozi baje, ahita asubira kwicara. Ku rundi ruhande Bevi we yari yatangiye kurira pe!!!!

Baba shyiramo umuziki muke barayina, ariko mu kanya gato hatangiwe inama yo kugaragaza uko bikorwa.

Tugarutse mu cyaro Devota yakomeje gutegereza, abona bisa nk’bitinda kuko uwo musore yari yagize igikomere cyasabaga kujyanwa mu ibagiro (kwa muganga). Yarabanje asubira mu rugo arateka ndetse ibyo gufura byo yari yabivuyemo.

Wa musore rero yaje gukanguka ari kwa muganga ndetse banamubaze. Noneho abaza uko byagenze bamubwira ko ari umwana w’umukobwa wamutabarije akamuzana ahongaho ku bitaro.

Mu gihe bavugaga gutyo yarinjiye disi yanatetse. Ni uko bahita bamubwira ngo dore ng’uyu ahubwo ahise ahagera ni uko umusore na we ati ” Ariko ndikubona haraho nakubonye, Devota aramwibutsa maze amubaza uko yitwa. Undi na we ” Ati nitwa Luc.” Ni uko Devota aramugaburira amwitaho nkaho bari basanganywe.

Robert yakomeje kwiyegereza Nailla pe!!! Robert yaramukunze ku buryo yarageze aho atakihangana atabivuze.

Yatangiye kwitegura kubimubwira n’inzira yabinyuzamo akabiyoberwa ndetse biranamuzonga.

Ni uko uwo munsi yahamagaye Nailla, ariko Nilla yanga kuyimenya akiri aho yibutse ko igihe yasuraga Nailla yabonye karindari igaragaza igihe Nailla azakorera isabukuru y’amavuko nuko ukwitegura kwari kose pe.

Bevi na we ibirori byo kumwakira byaje kurangira ni uko arataha. Ageze mu rugo Mark yaramuhamagaye ngo bahure kuko yari amukeneye.

Bevi nawe ntiyazuyaje kuko mu bintu yakundaga harimo n’umuziki yumvaga aribyo bamuhamagariye. Agezeyo asanga Mrk yiyicariye muri studio ahageze Mark yahise amufata ukuboko amubwira ko atamubwirira muri studio ni uko barasohoka.

Tugarutse mu cyaro Devota yarangije kugaburira Luc, maze Luc amubaza uko yabimenye. Undi amubwira ko byabereye hafi naho atuye, noneho Luc aravuga ati mu by’ukuri wakoze,

Hadashize akanya karekare aho Luc yari arwariye hinjiye umugore n’umukobwa bigaragara ko ku bukungu bifite, bari bagemuye.

Ni uko Luc abwira Devota ko ari ababyeyi be kandi ko we yari yaje mu biruhuko ku ivuko maze Luc anabwira iwabo ko kuba ari ahongaho ari ukubera Devota. Ababyeyi ba Luc bahise bamushimira uko yitanze. Muri ako kanya Devota yahise asezera arataha arangije yigira inama yo kutazasubira ku bitaro ubwo ababyeyi ba Luc baje. Luc we yasigaye yitekerereza Devota ategereje ko ku mugoroba ari bugaruke bakaganira.

Tugarutse mu mujyi Mark na Bevi bageze aho bagombaga kujya bahamagaza ibyo kurya barangije bararya ariko Bevi yibazaga icyo bashaka kumubwira byamuyobeye afite amatsiko menshi ni uko bakiri ahongaho bagiye kubona babona ,…………

Ese babonye nde?!
Ese bite bya Devota na Luc biragana he?
Nkwibuta ko ukiri kumwe na Marie Grâce Leomarthe NIYIKIZA

Niba ufite igitekerezo nyandikira kuri graceleomarthe@gmail.com

Ntucikwe n’umuseruko wa 7..…