Urukundo rw’impanga (igice cya kabiri)

Mu gihe giheruka cyarangiye Bevi ahagaze imbere y’akanama nkemurampaka yatangiye kuririmba…

Uko Bevi yaririmbaga Mark yakomeje kumwitegereza agereranya iryo jwi ari kumva n’iryo yari amaze iminsi yumva, yumva ari rimwe.

Bevi yari umukobwa mwiza pee ushinguye. Mark icyo gihe yaratwawe n’uburanga n’ijwi risusurutse ari kumva. Hari undi musore na we mwiza cyane wari waje kureba uko amarushanwa ari kugenda kuko kampani (company) ye yari mu bafatanyabikorwa, na we yari yatwaye n’ iryo jwi rinogeye amatwi.

Bevi yaririmaga muri aya magambo ” ubwa mbere nkubona amaso yanjye ntiyigeze ahumbya, nagukurikije amaso, ndetse numvaga intambwe ntera ziza zigusanga, sinigeze nifuza ko wababara ahubwo wanyiyegereje mu mutuzo, nanjye ndakwegera none numvise ubushyuhe n’uburyohe bwo kubana nawe niba ari byo bita urukundo ndahamya ko ngukunda.”

Ubwo ayo magambo yakoraga ku mitima yabo basore bombi Mark na Christian bakundaga kwita Chris. N’ubwo bitari byoroshye guhitamo umwe urusha abandi, gusa byarigaragaza ko Bevi yatsinze. Ariko mu gutangaza uwatsinze baribeshye batangaza ko ari uwundi mukobwa utari Bevi watsinze. Bevi yabaye nkubiswe n’ inkuba arumirwa ukuntu adatsinze, arababara!

Impamvu ni uko mu gihe cyo gutangaza amanota hatangajwe undi Nailla yabonye Bevi na Mark igihe bavugana amusitayeho kandi yari yarumvise amakuru ko hari umukobwa Mark yashakishaga maze akajya yitegereza Mark igihe Bevi yari ari kuririmba ukuntu Mark yari yatwawe yahise afuhira Bevi yohereza ubutumwa ku ukuriye akanama nkemurampaka amutera ubwoba ngo “Bevi agomba gutsindwa ntuzanyishyure bitari ibyo urava hano unyishyuye.”

Hari buhembwe babiri Bevi yaje ku mwanya wa kabiri ahabwa ibihumbi 200.

Bevi agiye gutaha Mark araza amuhagarara imbere
“Uraho neza Bevi? Nitwa Mark RUKUNDO.”,
“Uraho neza Mark. Bevi UMUTESI.”,
“Ese iwanyu ni hehe?”, yashakaga kumenya niba koko ari we atibeshye.
“Ni i Rwamagana.”

Yahise yumva ari we atibeshye, niko kumubwira ati Bevi
“Ejo ndagushaka byihutirwa hano saa mbiri za mu gitondo tuzahahurire.”.

Bevi nawe niko kumusubiza adatindiganyije ati “Yego nzaba mpari.”

Baratandukana agiye kugenda Christian ahita amufata aramuhagarika, ati “Ko wihuta uca ku bantu utabasuhuje?”
Bevi na we atuje “Mumbabarire sinari nababonye ndashaka kujya gutega ndabona bwije.”,amusubiza atuje.

Christian niko kumubaza ati “Utashye he?” undi ati
“I Rwamagana.”
“Reka nkugeze aho ufatira imodoka nanjye ni yo nzira ncamo.”
Bevi aramubwira ati “Ariko ndi kumwe na mugenzi wanjye.”

Bitewe n’ukuntu Christian yifuzaga kujyana na bevi niko guhita amusubiza ati “Na we mubwire aze tujyane.”

Nuko baragiye abageza aho bagombaga kujya kuko bagombaga gutaha kare kugira Bevi ejo azabyuke agaruka dore ko yari ahawe gahunda na Mark,

Bageze aho bategera babura imodoka ibacyura kuko zari zuzuye batangira kwibaza aho barara kuko nta muntu bari baziranye i Kigali.

Bevi yahise ata umutwe ku buryo bugaragara, n’uko Robert wari wajyanye na Bevi niko kumubaza ngo
“Ubu se turabigenza fute?” Bevi niko kumusubiza ati “Nanjye byanyobeye.”.

Nuko kuko bari bataratandukana na Chris aramubaza ati “Ko uhangayitse bite?” n’uko Bevi arituriza ntiyagira byinshi abivugaho dore ko yari yumiwe.

Chris na we mu gihe ahindukiye yigiriye gukora ibyari bimuzanye, reka Bevi yongorera Robert ati
“Ubu se ko tubuze imodoka turara he ko nta hantu tuzi twarara inaha. Akibivuga Chris yaragarutse aravuga “Muze tujyane mu rugo muharare nta kibazo muzataha ejo.”,

Robert ati “None ni gute twasanga umuntu tutazi, oya rwose…. Ariko Bevi amubwira ko yumva amwizeye kandi ko ari ijoro rimwe, maze Bevi ntiyatindiganije yahise amushimira “Murakoze rwose.”

Bahise basubiranayo Chris abasaba ko baca ahantu bagasangira kuko yumvaga ashonje. Mu gihe bagendaga hari imodoka yari ibakurikiye yabacunga umutekano wa Chris. Baboneraho no gukomeza kuganira banasangira bagera ku by’amashuri;
Chris niko kubaza Bevi ati “Wagarukiye mu wa kangahe?”, na we ati “Narangije amashuri yisumbuye.”,Chris arongera aramubaza ati“Wize ibiki?”,
“Secretariat (ubunyamabanga).” Chris na we yishimye“Yooo,uzi ko ku kazi nashakaga umunyamabanga. Nkwemereye akazi rwose.”

Bevi byamubereye inkuru idasanzwe, amera nk’ubonekewe. Na we ati:“Manaaa wee,birashoboka se!! Nzaze ryari gutangira?”

Aramubwira ati “N’ejo ubishoboye waza.”
“Imana ishimwe weee!!!!!!! Murakoze cyane Imana ibahe imigisha!! Nari narabuze akazi, niyo mpamvu nakoraga umuziki muri iyi minsi. Uri umuntu mwiza peee.”,yishimye cyane.

Kuza mu mujyi kwa Bevi byamubereye amahirwe adasanzwe pe. Ubwo iryo joro ryose Bevi na Robert baraye kwa Chris. Bwarakeye Bevi ajya aho amarushanwa yabereye ajyana na Robert nk’uko Mark yari yabyifuje. Noneho Mark yashakaga abantu babiri umwe uzi gucuranga piano undi uririmba, yifuzaga ko bakora mu nzu ye itunganya umuzik.

Ni uko kuko Robert yari yacurangiye neza Bevi piano byatumye bimuha amahirwe yuko abona akazi keza. Maze Bevi we akazi ke ntikari aka buri munsi usibye kujya ajya kuririmba mu bitaramo bitandukanye.

Mu gihe Mark yaganiraga nabo Nailla yarahaje maze muri ako kanya Bevi arasezera, kuko hari ahantu hanyereraga agiye kugwa yisanze mu maboko y’abagabo babiri bamuramiye ngo atagwa; harimo Mark na Chris.

Bevi yatunguwe n’uko Chris ageze aho, bahindukiye basanga Robert yafashe Nailla mu maboko kuko Nailla yari abibonye bimunanira kwihangana araraba.

Bevi yaguye mu kantu ako kanya. Hari uwamuhamagaye, akitaba yahise areba Robert cyane maze Mark na Chris barabibona bahita bamubaza icyo abaye.

“Bevi ubaye iki?”,Chris na Mark bamubariza icyarimwe.
Bevi arabasubiza ati ……

Ese Christian ageze hano gute?
Ese Bevi ni iki abwiwe?
Ese Nailla bizagenda gute?

Ntucikwe n’umuseruko wa 3

Umwanditsi: Niyikiza  Marie Grace Leomarthe.

Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru wakohereza ubutumwa kuri graceleomarthe@gmail.com cyangwa deunta4@gmail.com