Inkuru y’uruhererekane: Urukundo rw’impanga (igice cya 4)

Duherukana Bevi yinjira mu gitaramo maze Robert akumirwa. Twasize hari icyo ashaka kumubwira ese cyaba ari iki?!

Dukomeze…………

Ubwo Bevi yarakomeje yinjira ahari bubere igitaramo maze Robert amubonye arumirwa niko kumubwira ati “ Bevi ni ukuri urasa neza” Bevi na we atuje aramubwira ati “urakoze cyane Robert”.

Robert  ati ” Ni ukuri muri iyo kanzu urasa neza ntawamenya ko ari wowe,gusa iyo kanzu iruta ya yindi pe. Bevi niko kumubaza ati “Nonese waguze wowe iy ubururu?” Maze Robert ati “Nibyo twakoherereje iy’ubururu, Bevi ahita amubaza ati niba mwanyoherereje ni wowe na nde?!

Robert na we ati ” Mu byukuri ni Mark wari wayiguze dufite ubwoba ko nta kanzu y’ibirori bibera hano ufite. Bevi ahita amenya ko ikanzu yambaye ari iyaguzwe na Christian maze bitangira kumubera inshoberamahanga.

Mu rundi ruhande Devota murumuna wa Bevi yaje kujya gusaba icyo yaziga ageze muri kaminuza, n’uko amahirwe aramusekera icyo yari yasabye aragihabwa; yari yasabye kuziga farumasi, ubwo bayimuha no muri kaminuza nkuru, yarishimye maze ategereza ko bamuha icyemezo cya nyuma.

Devota yaratashye ageze mu nzira, ahura n’abajura bashakaga kumwiba agakapu, maze bamuhagarara imbere. Bakiri aho ntacyo baramukoraho kuko atari ukumwiba gusa bashakaga no kumufata ku ngufu, hahingutse undi musore w’ibigango; mbega umwe wavuga ko ameze neza,kandi na we ntaho wamugaya. We yari yifitiye aho agiye.

Agiye gutambika atabonye ba bajura ubwo yari aharebye abona Devota asa n’ufite ubwoba. Ahageze ba bajura barirutse, amugezeho niko kumugira inama yo kwirinda kujya agenda wenyine.

Umusore agiye kugenda Devota amusingira ukuboko aramubwira ati “Ni ukuri urakoze sinzabyibagirwa”. N’uko umusore nawe ati ” Wirinde”. Devota yarakomeje arataha n’ubwo uwo mugoroba utari umumereye neza pe!

Tugarutse mu gitaramo Christian na Bevi baricaye. Bavuze ko hagiyeho kumvwa Mark, nibwo aje imbere na Robert. Bevi yahise abibona na we atambuka neza yigira imbere ndetse yasaga neza pe.

Hagiyeho umwanya atangira kuririmba iyi ndirimbo ati” sinari nziko byaba ari urukundo, ni ukuri sinanatekereje ko rwaba rwo, nagiye mbyikuramo, ariko umutima wanjye ugakomeza kuguhamagara. Nagerageje kubihunga, ngerageza gusubira inyuma, uko niko wagendaga ukura muri njye.”

Ubwo uko akomeza aririmba mu ijwi rye ryiza, amagambo meza Christian we rwose yari yatwawe, ndetse Mark we yaratunguwe n’uko Bevi buri gihe yigaragazaga kururirimbiro(stage). Byatumaga Mark arushaho kubona ibindi byiza Bevi yari afite.

Ubwo mu bahanzi bari baje kwitabira igitaramo maze umwe witwaga Sam yamwemereye ko azamukorera indirimo ebyiri muri studio ye, ntibyari byoroshyw. Uwo munsi byatumye Bevi amenyekana ku buryo budasanzwe kandi amenywa n’ibyamamare bikomeye, jubera ijwi rye n’imiririmbire irimo ubuhanga.

Bavuyeyo Bevi yagiye kuri studio ya Mark gufata part ye bakoreye mu gitaramo, ahita abaza Robert ukuntu binjiye iwe. Robert ati ” Burya igihe wari uraha twitoza nkavuga ngo ngiye kuzana ibyo kunywa nari maze gufata imfunguzo z’aho uba niko kugenda nyishyiramo, gusa Mark we yakomezaga kureba Bevi bigatuma atwarwa kurushaho pe.

Nailla we yaratashye agera mu rugo afite impugenge z’uko Ndahiro ari buze gutangaza imikorere he, akiri aho telefone irasona, ndetse arayitaba maze bamubwira ukuntu Mark yari ari kuri stage n’undi mukobwa uzi kuririmba kandi ko bakoze neza cyane.

Iyo nkuru yashaririye Nailla kumva ko umukunzi we yagiye imbere na Bevi. Yarahagurutse agiye gushaka Mark.

Bevi yakiriye ubutumwa (sms) buvuye kuri Christian ko amushaka kandi ko amutegereje. Bevi na we yahise ahaguruka agiye gusezera ubwo Nailla yari hafi kuhagera, n’uko Bevi arigusezera Mark,

Mark yaramukuruye aramwiyegereza aramuhobera kuko Mark yumvaga ari mu rukundo, dore ngo mu gihe yamuhoberaga akomeza amupfumbata yanga kumurekura ahuza amaso na Nailla ari kubareba. Bevi yahise yumvako hari ikitari kugenda yiyaka Mark na we arebye abona Nailla dore ngo bose bara……..

Ntuzacikwe nigice gikurikira.
Ese barabwira iki Nailla?!
Ese umusore wahuye na Devota ni nde?
Ese uru rukundo rutangiye kuza muri Mark amaherezo ni ayahe?
Ese Christian ko yitaye kuri Bevi cyane ni ubuhoro?

Ese iyi nkuru urayibona gute??? Ni iki wifuza, Ni iki ubona, mpa igitekerezo. Wakwandikira graceleomarthe@gmail.com

Ntucikwe n’igice cya 5, nacyo kiraza vuba………