Urubanza rwa Neretse: Icyo wasigarana ku batangabuhamya 49 bagiye i Bruxelles

Abatangabuhamya baavaga mu Rwanda bajya i Bruxelles mu Bubiligi gushinja no gushinjura Fabien Neretse uri kuburanira muri iki gihugu mu rukiko rwa rubanda, basoje iki gikorwa muri iki cyumweru.

Bamwe muri bo baranzwe no kwivuguruza imbere y’urukiko ku buhamya batanze mbere mu 2013, abandi bibagirwa imyaka, hari uwabazwe mu nda wavugiye mu rukiko ko byatumye hari ibyo yibagirwa, gusa ubuhamya bwabo bujyanye n’iperereza ryakozwe i Mataba n’i Nyamirambo nibwo urukiko ruzifashisha mu gutanga umwanzuro kuri uru rubanza. Abatangabuhamya 11 barapfuye.

Uru rukiko rwanumvise n’abo mu bindi bihugu barimo abashinja n’abashinjura, hari kandi n’abasomewe ubuhamya batanze, barimo abapfuye babutanze, abatangaje ko bafite impamvu zo kwitaba urukiko n’ibindi.

Aba batangabuhamya 49 bavuye mu Rwanda bajya i Bruxelles gushinja ndetse abandi bashinjura Neretse Fabien ku byaha akurikiranyweho birimo icyaha cya jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Abenshi baturutse mu mujyi wa Kigali, abandi bavuye i Mataba muri Gakenke ku ivuko rya Neretse.

Mu batangabuhamya bo cyumweru gishize hajemo na Majoro Nyampame Evariste w’imyaka 71 y’amavuko ubu aba muri Suede. Yari umuturanyi w’imiryango yiciwe kwa Sissi Evariste i Nyamirambo.

Mu buhamya bwe yavuze ko jenoside yabaye ari mu kiruhuko cy’akazi. Icyakora ngo yahise ajya kubimenyesha ubuyobozi bw’ingabo yakoreraga. Uyu mutangabuhamya yari yitezweho amakuru menshi ku bagiye kwa Sissi Evariste dore ko hari abandi batangabuhamya bari bagiye bamugarukaho bavuga ko ariwe uyazi .

Nyuma y’ubuhamya bwe, abunganira abarega batanze ikirego bavuze ko amakuru atanze abateyemo urujijo , mu gihe ubwunganizi bw’uregwa bwo bwibajije impamvu uyu mutangabuhamya adakurikiranywa, ahubwo umukiliya wabo akaba ariwe ushinjwa jenoside i Nyamirambo.

Mu batangabuhamya nyabo bageze imbere y’urukiko ( temoin direct)harimo n’uwari ufite imyaka 6 mu gihe cya Jenoside ndetse n’abasaza n’abakecuru bafite imyaka isaga 70 harimo n’abatumvu neza, banasubiragamo buri mwanya interuro ivuga ngo erega ndashaje nabaye nk’umwana ntabyo nkibuka.

Ku bijyanye n’impamvu abatangabuhamya nk’aba baba baratumijwe n’urukiko, Maryse Alié umwe mu ba avoka bunganira abatanze ikirego avuga ko abatangabuhamya bose baba bareshya imbere y’urukiko.

Ati” Nta mategeko yihariye avuga imyaka y’abatangabuhamya, nibyo iyo umuntu arwaye, ari nko mu bitaro adashyoboye gutanga ubuhamya birumvikana . Mu by’ukuri agaciro k’ubuhamya, nk uko nabisobanuye kagaragarira mu kubugereranya n’ubundi buba bwatanzwe ndetse n’izindi nyandiko tuba dufite mu idosiye.”

Bimwe mu byakomojweho

Muri iki cyumweru tariki 3 basomye ubuhamya bwasizwe n’abapfuye babutanze. Ku bw’umukobwa warokotse jenoside afite imyaka 8 wavuze ko yabonye Mpendwanzi (Neretse ashinjwa uruhare mu rupfu rwe kuko yari amutwaye mu modoka mbere yuko yicwa), abunganira uregwa bibajije ukuntu “umwana w’imyaka 8 abona umuntu uryamye mu modoka inyuma abandi bamwicayeho kandi ngo iyo modoka iba imusumba.

Bakomeje bavuga bati amenya ate aho interahamwe zitaha kandi abo bana muri Afurika baryama kare?”

Neretse ati, “Uu mana uvuga ko yiganye n’abana banjye, nigeze ngira umwana wiga Mataba koko?”

Mbere yaho tariki 29 Ugushyingo, umwe mu batangabuhamya yumviswe n’urukiko ku buhamya yari yatanze mu 2013, ariko ngo kuri iyi nshuro yaje abuvuguruza bivugisha benshi.

Mu gihe abandi bahurizaga ku mvugo ko Mpendwanzi yatwawe mu modoka inyuma, uyu mugore ukora akazi ka leta gafatiye runini igihugu yabaye uwa mbere uvuga ko Mpendwanzi yatwawe mu modoka imbere.

Mu gihe mu 2013 yavugaga ko mu modoka harimo n’abasirikare babiri, ubwo yatanze ubu yavuze ko ntabari barimo ahubwo harimo Neretse na Mpendwazi gusa, akomoza ko ababyanditse mu 2013 babyumvise nabi.

Uku kudahuza ku buhamya yatanze, byatumye abari mu rukiko bibaza aho u Rwanda rufite umukozi nk’uyu rugana.

Umwe ati U Rwanda ruragana he niba rufite abakozi[bavuga akazi akora] bakora indahiro bazi ko bagiye kubeshya”

Me Flamme wunganira Neretse avuga ko abashinja ari kolari y’umushinjacyaha ikora repetisiyo buri munsi

Muri iki cyumweru gitangira tariki 9 Ukuboza 2019, biteganyijwe ko aribwo gutanga ubuhamya bizarangira harimo n’abazabutanga bari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanaga ry’iya kure (video conference), impande ziburana zikazanatangira gutanga imyanzuro ya nyuma.

Ni urubanza rwateganyijwe kumara ibyumweru bitandatu, kuri gahunda nsha byamaze kurenga ariko Sophie Leclerq umucamanza uyoboye iburanisha avuga ko mbere y’iminsi mikuru ya Noheli rugomba kuba rwarangiye.

Anibutsa kenshi impande ziburana kudashoza impaka zigamije gutinza urubanza dore ko hari igihe izo mpaka zizamuka ugasanga umucamanza Sophie n’uwunganira uregwa Maitre Jean Flamme bahanganye, aho biba ngombwa ko umushinjacyaha ahosha uko guhangana.

Hejuru ku ifoto: Neretse na Me Flamme umwunganira.

Ntakirutimana Deus