Umugore wa Neretse yasobanuye iby’izina umugabo we yiyise rifatwa nko kwiyoberanya ngo adafatwa

Umugore wa Fabien Neretse uri kuburanira i Bruxelles mu Bubiligi yasobanuye iby’izina umugabo we yiyise rifatwa ngo gushaka kwihinduranya ngo adatabwa muri yombi.

Uyu mugore yasobanuye iby’izina Nsabimana, Neretse yiyise akaryongera kuri Fabien yari asanzwe yitwa.

Uyu mugore yamaze amasaha asaga atanu imbere y’inteko iburanisha. Niwe mutangabuhamya muri uru rubanza wafashe umwanya munini kuko abandi bamaze igihe kinini cyabaga ari amasaha nk’abiri n’igice.

Mu buryo butunguranye uyu mutangabuhamya wari wahereje urupapuro rwa muganga ruvuga ko atazaza kubera ngo uburwayi bwo kugira amazinda, niwe mutangabuhamya waiye agahigo ko kumara amasaha menshi imbere y’inteko iburanisha.

Kwitaba urukiko kwari kwakuruye impaka ubwunganizi bwa Neretse uko aza, naho abatanze ikirego bagatsimbarara ko agomba kuza cyane ko ngo hari aho yagiye anyuranya n’umugabo we. Uwo ni Mme Bibiane Nimukuze w’imyaka69 y’amavuko, yinjiye mu rukiko sa sa yine n’iminota 55 ku isaha y’ i Bruxelles arangiza gutanga ubuhamya sa cyenda n igice hagati habayemo isaha n mn 15 y ikiruhuko. yaherukaga mu rukiko tariki ya 8 z’ukwezi gushize , icyo gihe yari yarusohowemo hakurikijwe itegeko ko nta mutangabuhamya ukurikira iburanisha mu gihe ataratanga ubuhamya bwe.

Kuba ari umugore wa Neretse, byatumye mbere yo gutanga ubuhamya bwe atarahira, urukiko ruvuga ko ari amakuru agiye kuruha. Mu gihe cy’amasaha asaga atanu yasubije ibibazo byishi, harimo ikirebana n’imiryango y’abaturanyi yarasiwe i Nyamirambo,avuga ko bari inshuti n’iyo miryango kandi ko yumvise amasasu, ubundi aho asohokeye agasanga bishwe.

Izina Nsabimana

Ku kibazo cy’umugabo we wahinduye izina, yasobanuye ko yarihinduye akitwa Nsabimana mu gihe umwana wabo yari akeneye viza yo kujya kwiga muri Canada, kandi ngo ntiyari kuyibona kuko Neretse yari kuri lisiti y’abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside.

Mu kubazwa kwe kandi yabajijwe ku nyandiko yakoze ubwo yasabaga ubuhunzi mu Bufaransa. Uwunganira abatanze ikirego agaragariza urukiko inyandiko ngo umugore yanditse asaba ubuhungiro asobanura ko umutekano we wari mu kaga aho yari mu Rwanda, akaba yari yabwiye urukiko ko atigeze asubira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Bamweretse iyo nyandiko n’umukono biriho abazwa niba ari ibye , abanza gusaba amadarubindi , arebye arabihakana ariko avug ko bijya gusa, ati “ni umuntu w’umuhanga mu kwigana imikono wabikoze”`

Urukiko rwamusobanuriye ko iyo nyandiko abapolisi bakoze iperereza bayivanye kwa Neretse iwe aho aba mu Bufaransa ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa 8 mu 2013.

Kuri uyu wa gatatu nibwo urukiko rusoza igikorwa cyo kumva abatangabuhamya.

Neretse wamenyekanye cyane i Mataba muri Gakenke akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ntakirutimana Deus