2016-2019: Abangavu basaga ibihumbi 78 batewe inda

Abangavu batarageza ku myaka y’ubukure ni ukuvuga (18) bagera ku 78,646 mu gihugu hose batewe inda zitateguwe hagati y’imyaka 2016 kugeza muri 2019.

Iyi mibare yatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhereye ku ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima. Ikibabaje ariko ngo ni uko usanga 15% by’iki kibazo ari byo byagejejwe kuri RIB.

Byatangarijwe mu Karere ka Rulindo aho Minisitiri w’Ubutabera BusingyeJohnston
n’abandi bayobozi bahuriye bari kwiga ku kibazo cyo guhotera abana. Mu ntara y’Amajyaruguru, abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato bakaba ari 12,812 muri 2019.

Iyi mibare ije ikurikira ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi imibare iherutse gutangaruzwa mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye tariki ya 19 Ugushyingo 2019 ku kibazo cy’abana baterwa inda n’abagabo bakabyara imburagihe.

Iyi mibare yari yagaragaje ko Intara y’uburasirazuba  yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%,  Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Minisitiri Busingye Johnston yasabye ko hari igikwiye gukorwa. Ati “Mureke dukore ishyiramwe ryo kurwanya no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana. Kandi nta gushidikanya ko buri wese wicaye hano nakora icyo agomba gukora, nta kabuza iri hohoterwa rizacika burundu.”

Akomeza avuga ko avuga ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa mu kurirwanya. Ati “Iri hohoterwa turimo kuvuga ntabwo ari nko kubaka umuhanda, aho bisaba amikoro ahambaye. Iri hohoterwa turimo kuvuga ni ibikorwa bikorwa n’abantu bazima. Tuje hano rero kugira ngo dusuzume uruhare rwa buri wese mu kurirwanya no kurirandura burundu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kumvisha abaturage bahagarariye ko icyaha cy’ihohoterwa kidakemurwa mu bwumvikane, ko ahubwo uwagikoze agomba byanze bikunze gushyikirizwa ubutabera.

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsu bugaragaza abangavu batewe inda mu Gushyingo 2019 Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Nyirahabimana Solina,aherutse gusaba abagabo kugira icyo bakora mu gufasha kurandura iki kibazo burundu kuko biteye inkeke kandi kigenda gifata intera nini.

Ati “Turasaba abagabo kugira icyo bakora mu bufatanye n’abandi banyarwanda mu kurwanya ikibazo cy’abagabo basambanya abana bato bikabaviramo guterwa inda no kubyara imburagihe.”

Minisitiri Nyirahabimana asanga iki ari ikibazo kireba buri wese, ababyeyi, abana ubuyobozi n’abandi, inzego zose zikaba zigomba kukigira icyazo hagamijwe gufatanyiriza hamwe kukirwanya.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB), Madamu Karihangabo Isabelle, we yasabye abagabo gushakira izina rikwiye abasambanya abana bakabatera inda, kuko ngo ku bwe asanga abakora ibi badakwiye kwitwa abagabo kuko baba ari ugusebya iryo zina.

Ati “Ni byiza ko abagabo b’inyangamugayo bashakira izina abantu nk’aba basambanya abana bato bikabaviramo guterwa inda no kubyara imburagihe, abantu nk’aba ntibakwiye gukomeza kwitwa abagabo, ahubwo bakwiye gushakirwa izina ribakwiye kuko biswe abagabo baba basebya iri zina.”

Mukandasira Caritas, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire, yagaragaje impamvu aba bana badatanga amakuru. Yagize ati “Impamvu abana batewe inda batavuga abazibateye ni uko nta burinzi bahabwa ngo barindwe imiryango yabo cyangwa iy’ababahemukiye guhohoterwa, ahubwo ngo baheruka batanze amakuru, nyuma y’aho bagahura n’intambara zirenze izo bari bafite. Aba bana iyo bataze amakuru babaho nabi kurushaho, bagatotezwa n’imiryango yabo ibaziza ko bashyize hanze abo yita abakwe, ubundi baba ari abantu bo mu muryango umwe bakazizwa ngo ni uko bashenye umuryango, ibibazo bikababana byinshi.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira abana benshi batewe inda, kagakurikirwa n’aka Gatsibo, kagakurikirwa na Gasabo na Rubavu.

Ntakirutimana Deus