RIB yataye muri yombi uwavugaga ko avura Coronavirus

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwataye muri yombi umuvuzi gakondo ukorera mu karere ka Musanze watangaje ko avura indwara yajegeje Isi ya Coronavirus.

Uyu mugabo witwa Ndamyabera Reverien yagaragaye muri videwo yiriwe ihererekanywa muri iyi minsi, abantu bamugaya uburyo avuga ko avura iyi ndwara yatumye ibuhugu bishya ubwoba, bimwe bigafunga imipaka, nyamara nta gihamya cy’uko ayivura. Uyu mugabo avuga ko hari imiti avanga ikavura ibicurane ngo inakiza iyi ndwara.

Ni muri videwo yashyizwe ku rubuga youtube ariko yamaze kubikwa ku buryo nta wundi wayireba uretse uwayishyizeho(private mode) yari ifite umutwe ugira uti” Agashya, Musanze, Umunyarwanda yavumbuye umuti uvura coronavirus. Link yari iyi https://youtu.be/3ZflJgFCVFs.

Umuvugizi wa RIB mu Rwanda Umuhoza Marie Michelle yabwiye hanga.rw ko ejo hashize tariki 16/3/2020 ,RIB ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi uyu muvuzi gakondo.

Umuvugizi ati “Ni byo koko umuvuzi gakondo witwa Ndamyebera Reverien ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha, Ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza”

Yavuze kandi ko iperereza rikomeje kubagize uruhare gutangaza inkuru yagaragaye kuri YouTube. 

Umuhoza akangurira abanyarwanda kwitwararika kuko uwo ari we wese uzagaragaraho ibintu byo kubeshya no gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus azabihanirwa hifashishijwe amategeko.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Abanyarwanda bagiye bakangurirwa n’inzego zitandukanye kwirinda ibihuha kuri iyi ndwara, ndetse na Perezida Kagame mu butumwa yatanze nyuma yuko iki cyorezo kigaragaye ku basuzumwe mu Rwanda yabashishikarije kwirinda gukuka umutima.

Abatanga amakuru atari yo kuri iyi ndwara bigatuma hari abo bakura umutima bagiye batabwa muri yombi, urugero ni muri Kenya imaze gukurikirana abantu babiri kubera ibi bibazo.

Ntakirutimana Deus