Covid 19 iteje impinduka mu butabera buhabwa abafungiye muri za kasho
Ubushinjacyaha bukuru buri gukora urutonde rw’abanyururu bafungiye muri kasho zo mu Rwanda, ku buryo hari abafungurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Zimwe mu nzira zivugwa zakurikizwa zatuma hari abahabwa ubutabera bwihuse badakurikije inzira zirimo kuba bashoboraga kumara igihe kinini muri kasho n’abagombaga guhabwa ubutabera(abahemukiwe) bikabafata igihe, mu gihe ariko ibivugwa byakurikizwa byaba ari ubutabera bwihuse butari bumenyerewe.
Mu ibaruwa ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwandikiye ubushinjacyaha bwisumbuye kuwa 1 Mata 2020, bugaragaza ko hari lisiti bagomba kuzuza. Uko gufungurwa bijyanye na gahunda yo kugabanya umubare w’ubucucike bugaragara muri kasho kandi inkiko zitari gukora muri iyi minsi.
Lisiti zizuzuzwa zirimo icyiciro cy ‘abarekurwa bagakurikiranwa badafunze barimo ibyiciro bikomozwaho nk’abagore bafite abana, abakwishyura ibyo bakekwaho kwangiza cyangwa bakumvikana uko bakwishyura, abafunze ari abana, abakurikiranyweho amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe, abadafite ibimenyetso bigaragara, abandi ni abatanga ingwate, n’abafite indi mpamvu, ariko usanga kuri ibi byiciro bavuga ko hagomba kurebwa impamvu ko nta kibazo byateza mu gihe yakurikiranwa ari hanze.
Hari kandi icy’abazakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro, abo ni abakekwaho ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’abantu ndetse n’isubiracyaha.
Ikindi cyiciro ni icy’abarekurwa bamaze gutanga ihazabu nta rubanza.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi avuga ko kuba hari abafungiye kuri sitasiyo za polisi kandi inkiko zidakora bifite ingaruka. Avuga ko bizakoranwa ubushishozi.
Hirya no hino ku Isi hari ibihugu byafaashe ingamba zo gufungura bamwe mu bagororwa n’abanyururu cyane abakekwaho ibyaha byoroheje mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Coronavirus cyabibasira kubera ubucucike buvugwa mu magereza amwe yo ku Isi.
Ntakirutimana Deus