Abacamanza baherutse kwirukanwa batawe muri yombi

Abacamanza Mushimiyiryo Pacifique, wakoraga mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, umwanditsi warwo Banashenge Victoire na Mugabutwaza Vincent, umucamanza wakoraga mu rwisumbuye rwa Rusizi batawe muri yombi na RIB.

Amakuru ari kuri twitter ya RIB avuga ko batawe muri yombi, bari kuri sitasiyo ya Kimihurura, Kicukiro na Kimironko, mu gihe dosiye zabo bitegerejwe ko zishyikirizwa ubushinjacyaha.

Bakurikiranyweho kurya ruswa y’abari bafite imanza muri izo nkiko ariko zarasubitswe.

Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga abayobozi batandukanye uyu munsi yagarutse kuri ruswa asaba ko inzego zitandukanye ziyirinda kuko iyo igeze mu bucamanza ihindanya isura y’igihugu. Aha yavuze ko nta byo kujenjeka mu guhana ababigiramo uruhare.

Aba baherutse kwirukanwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye kuwa kane taliki ya 05 Ukuboza 2019 ,ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe Professor Sam Rugege.

Umugenzuzi w’inkiko akaba n’umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harisson mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2019 ;yavuze ko abirukanywe burundu ari abakozi bane barimo :

-Madamu BANASHENGE Victoire, wari umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

-Madamu MUSHIMIYIRYO Pacifique, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga -Bwana MUGABUTWAZA Munyeshyaka Vincent, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi

-Bwana SHUMBUSHO Abraham, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe. Uretse aba birukanywe burundu ,iyi nama nkuru y’ubucamanza yanasezereye nta mpaka Madamu MUKAHIRWA Clémentine, wari umwanditsi mu Rukiko rw’Ubujurire na Bwana RUKENURA Kiyonga Pacifique, umushakashatsi mu byerekeye amategeko .

Ntakirutimana Deus