Urubanza rwa Neretse: Urukiko rurasaba kudatinza urubanza bajya impaka zidafite icyo zimaze

Ku munsi wa 19 w’iburanisha rya Fabien Neretse mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi rwibukije impande ziburana ko nta rugomba gutinza urubanza ruzana impaka zidafite icyo zimaze mu iburanisha ry’uru rubanza.

Ni nyuma y’aho ubwunganizi bwa Neretse Fabien bugaragarije urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ko hari abatangabuhamya bamushinjura batatanze ubuhamya bwabo, busaba urukiko gukora iibishoboka byose bagatanga ubuhamya bwabo.

Ikibazo cyazamuwe n’uko hari umwe mu batangabuhamya batanzwe n’uregwa uba muri Canada wamenyesheje urukiko ko atazaza gutanga ubumamya bwe, ubwunganizi bw’uregwa busaba ko yabukora hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, urukiko rwabyanze ruvuga ko yatinze ku bimenyesha urukiko , busobanura ko mu rwego rwa tekiniki bitashoboka ko bibanza gutegurwa kandi ko no mu rwego rw’ubutabera bitashoboka ko ubusanzwe Video Conference ikorwa hari n’umukozi w’urwego rw’ubutabera bw’Ububiligi nk’uko kuri ubu mu Rwanda hari umupolisi w’umugenzacyaha waturutse mu Bubiligi uba ari kumwe n’abatangira ubuhamya bwabo i Kigali.

Ubushinjacyaha buravuga ko ubundi ubu buryo butegurwa ko ubu bitashoboka bugasaba ko uwo mutangabuhamya yajya mu Bubiligi nk’uko n’abandi bagiye bajyayo, bitashoboka akaba yakoresha ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwa skype.

Abunganira uregwa bahise bagaragaza ko abatangabuhamya babwo bose bagomba kumvwa, basobanura ko ku batangabuhamya b’amateka batanu bifuzaga kuzana muri uru rubanza umwe ariwe bemerewe ko azajyayo, umwe ku batangabuhamya b’ibyo babonye, 10 baba mu Bubiligi bari bashyikirije urukiko umwe gusa niwe wagiyeyo.

Urukiko rusobanura ko rwemeje urutonde rw’abatangabuhamya basaga 120 batanzwe n’impande ziburana, hakurikijwe igihe cy’ibyumweru bitandatu rwihaye. Perezida w’urukiko agaragaza ko icyo gihe kizarenga ariko kandi ko rugomba kurangira tariki ya 20 z’uku kwezi. Ari naho asaba impande ziburana kugabanya impaka za hato na hato zijya zivuka mu iburanisha.

Uru rubanza rwa Neretse rwatangiye mu Gushyingo 2019. Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ntakirutimana Deus