Umunyarwandakazi yiciwe mu Buholande

Umunyarwandakazi Bakesha Marie Claire wabaga mu Buholande yiciweyo, bikavugwa ko hari abantu bamumanuye mu igorofa ya gatatu.

Amakuru Thesourcepost ikesha umuntu wa hafi wari umuzi, aravuga ko yumvise ko yamanuwe muri iyi gorofa mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018, ubwo yari ari mu mujyi wa Amsterdam muri iki gihugu, agahita yitaba Imana. Uyu munyarwandakazi ukomoka mu Rwampara ngo yari yararangije kwiga kaminuza ndetse asoza n’ibijyanye no kwimenyereza umwuga.

Mu rwego rwo kumenya amakuru neza y’urupfu rwe, umwe mu bavandimwe be ba hafi uba mu Budage yagiye aho yabaga mu Buholande.

Bakesha Marie Claire

Hari andi makuru avuga ko ari inshuti ye[copain]we wamuhanuye muri iyo nyubako. Uyu ukekwa akaba akomoka muri Nigeria

Amakuru akomeza avuga ko Bakesha yari yarasigaranye na musaza we bonyine, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

1 thought on “Umunyarwandakazi yiciwe mu Buholande

  1. Arkwabanyarwandabutuzizikikoko
    abanyarwababiribosebabuzubuzimamucyumwerukimwekoko

Comments are closed.