Icya kabiri cy’umutungo wa Leta usaga miliyari 3 wanyerejwe umaze kugaruzwa

Umutungo wa leta wanyerejwe mu buryo butandukanye  usaga miliyari na miliyoni 600 umaze kugaruzwa, kandi ngo ibijyanye no gukurikirana asigaye nabyo ntibizahagarara.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, mu Nama y’itsinda ry’abayobozi  b’inzego zigize Urwego rw’Ubutabera (Leadership Group members) yabaye ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018.

Kalihangabo yavuze ko  abagize uru rwego rw’ubutabera bari bafashe umwanzuro wo gukomeza kugira uruhare mu kugaruza uyu mutungo mu mwiherero wahuje uru rwego tariki ya 17 Ugushyingo 2017.

Ati “ Amafaranga asaga miliyari na miliyoni 600(1, 600, 000, 000) amaze kugaruzwa…” aya mafaranga amaze kugaruzwa mu gihe cy’imyaka 3.

Mu mwaka wa 2017 gusa, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe hagarujwe 308 247 978 Frw, kuva muri Mata kugeza Kamena hagarujwe 386 467 259 Frw, Nyakanga kugeza Nzeri hagaruzwa 297 643 380 Frw, naho mu Ukwakira kugeza Ukuboza hagaruzwa 106 764 410 Frw.

Akomeza avuga ko hari arenga aya atari yagaruzwa ariko ngo baracyakomeza gushakisha uburyo yagaruzwa. Amafaranga ataragaruzwa asaga miliyari na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Zimwe mu mbogamizi ngo iki gikorwa kiri guhura nazo zirimo, inzira zikurikizwa mu kugaruza aya mafaranga zigaragara ko ari ndende, abafite umutungo batawerekana ndetse n’abagomba kwishyura ariko badafite ubwishyu.

Avuga ko abafitiye uyu mutungo leta bazakomeza kuganirizwa ku neza, kandi ko bazkaomeza gufatanya n’inzego ztandukanye mu kugaruza uyu mutungo.

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko ingamba zafashwe zirimo gukorana n’inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka; Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA); Ibiro Bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gukumira abahishaga n’abatorokana imitungo yabo batishyuye imyenda babereyemo leta, byatanze umusaruro ufatika.

Iyi nama iri kubera i Kigali Iyi nama izaba iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga iri kureberwamo ibintu bitandukanye.

Harimo kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama y’Itsinda ry’abayobozi iheruka (Justice Sector Leadership Group meeting) rigeze, imbogamizi ku bitaragezweho no kubifatira ingamba.

Mu gihe hari gutegurwa Umwiherero wa 7 w’Urwego rw’Ubutabera (Justice sector 7th Peer review Retreat) uteganyijwe mu kwezi kwa  Gashyantare, abayitabiriye bararebera hamwe aho imyanzuro y’ Umwiherero wa 6 w’Urwego rw’Ubutabera igeze ishyirwa mu bikorwa.

Abayitabiriye kandi baragezwaho icyegeranyo cy’ibyagezweho mu butabera*  nk’uko byagaragajwe muri  Citizen Report Card 2017.  Hari no kugezwaho incamake y’ibikubiye mu ngamba z’igihe kirekire z’Urwego rw’Ubutabera (Justice Sector Strategic Plan 2018-2024).