Menya ibanga rituma baramba kugeza ku myaka 120 batarwaye, abagore bakagira 65 bakibyara

Batuye ahitwa  mu Kibaya cy’abadapfa(La vallée des Immortels), bitwa aba-Hunza cyangwa aba-Burusho, mu buzima bwabo ubabwirwa n’inseko nziza ituma bagira isura ikeye mu maso yabo. Ni abanyabigango banyaruka kandi baramba ku Isi, dore ko ngo batajya banarwara.

Ubu bwoko butuye mu gice cy’amajyaruguru ya Pakistan, batunzwe n’imboga zo mu bwoko bwa abricots[ zimeze nka pomme] ndetse n’imboga. Ibi ni nabyo bituma bagaragara nk’abanyabigango kimwe n’Abagereki ba kera.

Iyo ubonye uko bangana, bakiri bato ariko ukamenya imyaka yabo uratungurwa. Usanga umugabo waho ufite imyaka 75 y’amavuko angana n’ufite 35 y’ahandi.

Izina ryabo risobanura ko bishyize hamwe nk’imyambi mu muheto, aho batuye mu misozi ya Pakistan. Ku Isi  si benshi kuko bageze mu bihumbi 87. Ni amakuru thesourcepost ikesha ikinyamakuru Sante-Nutrition.

Abagore babo bagira imyaka 65 y’amavuko bakibyara

Ku bijyanye n’imyaka usanga bamara  igera ku 120, ndetse hari n’abageza ku 160. Ntibakunze kandi kurwara. Igitunguranye usanga abagore babo bageza ku myaka 65 bakibyara, mu gihe muri rusange imyaka y’abandi yo guhagarikiraho urubyaro[gucura] usanga itarenga 45.

Bakaraba amazi akonje cyane, usanga ubushyuhe bwayo buri munsi ya godere Celsius 0. Ibindi biryo barya bituruka ku byo bihingiye.

Ariko muri rusange bibanda ku mboga n’imbuto bibisi, ibinyameke birimo uburo n’ibindi. Barya kandi foromage ,amata n’amagi bikeya.

Bakunda kugenda bakarya gake

Ifunguro ryabo rya mugitondo riba rigizwe n’imbuto za abricots zijya kumera nka pomme, ibinyampeke na capati. Ahagana saa yine z’amanywa barongera bakaryaimboga. Hagati ya saa saba na saa munani bongera gufata za abricots zashyizwe mu mazi. Bagasoza hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya aho bafata ifunguro rigizwe na capati, imboga zitandukanye na abricots rimwe na rimwe.

Aba-Hunza bakoze ubukwe

Bakunze kugenda ku munsi kilometero ziri hagati ya  15 na 20, urwo rugendo ntabwo rujya rubananiza.

Barya inyama gake cyane, nka kabiri mu mwaka, nazo usanga ari iz’intama cyangwa inkoko.

Umuhanga wabanditseho, Ralph Bircher, mu gitabo cye yise « Les Hunzas[aba-Hunzas] ubwoko bw’abantu batazi indwara, yibanze ku kwerekana ibijyanye n’amafunguro ababeshejeho.

Mu bindi bitabarangwaho kandi ni ukunywa isukari no kunywa ibifite alcool nk’inzoga n’ibindi. Barya gake umunyu bagakunda no kwiyiriza.

Umwe mu bakuze b’aba-Hunza

Ku bijyanye no kwiyiriza ngo ni  igikorwa bamenyereye cyane, ku buryo bashobora kubikora hagati y’amezi abiri kugera kuri ane. Muri icyo gihe ntabwo barya ahubwo baba batunzwe n’umutobe wa abricots. Abaganga bakomeye ku Isi bavuga ko ibijyanye n’amafunguro bafata, kwiyiriza n’ibindi bibaranga aribyo bituma bagira ubuzima bwiz kandi bakaramba.

Ibyo ngo bituma batarwara kanseri, ishyira, ibisebe byo mu gifu, kubabara mu gifu, kurwara imitsi n’ibindi, nkuko byagaragajwe n’umuganga w’Umwongereza, Dr McCarrison.

By’akarusho, Dr Tobe, ukomoka mu Budage na we yasanze batajya barwara izo ndwara yingeraho, ko nta n’abantu bacumbagira cyangwa bamugaye bagaragara muri ubwo bwoko.

Umugabo ukuze mu bahunza

Aba baturage bakunze kwivugira ko bakomoka ku mwami w’abami, d’Alexandre le Grand ndetse n’ingabo ze. Mu gihe uyu mugabo yigaruriraga amahanga ngo hari bamwe bagumye muri ako gace barashaka.

Umubyeyi n’umwana we

Mu 1984, itangazamakuru ryacitse ururondogoro rujyanye no gutangara, ubwo umwe muri aba baturage yageraga ku kibuga cy’indege cya Heathrow kiri i Londres mu Bwongereza, umu-Hunza Said Abdul Mobudu, akihagera yerekanye icyangombwa cye cy’urugendo (passeport) batungurwa no kubona yaravutse mu mwaka w’1823.

Gusa hari abashidikanye kuri uko kuramba kwabo, bamwe ndetse bakavuga ko ari amakabyankuru, kuko ngo ari abantu badakize.