Abafatabuguzi ba MTN barinubira itumanaho ryayo rituma umuntu abura utavuye ku murongo

Hashize iminsi itari mike abakoresha itumanaho rya telefoni ngendanwa mu Rwanda binubira imikorere yaryo. Hari abavuga ko badashobora kubona abo bahamagaye cyangwa banababona umurongo ugacika bataganiriye uko babyifuza.

Ibi bikunze kugaragara ku bakoresha umurongo wa MTN Rwanda, hari bamwe babihuza n’ibihano iyi sosiyete yigeze guhabwa icibwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.

Nkuko byatangajwe 17 Gicurasi 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yatangaje ko ‘Inama ngenzuramikorere yafashe icyemezo cyo guhanisha MTN Rwanda ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7, 030, 000, 000.

Mu mwanzuro wayo, yagize iti “MTN Rwanda Ltd yimuriye serivisi z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda mu gihe yari yarabujijwe n’Urwego Ngenzuramikorere. MTN Rwanda yakoze ibyo nyuma yo kuganira bihagije n’Urwego Ngenzuramikorere, ikabuzwa kwimura izo serivisi hanze y’igihugu ndetse ikihanangirizwa ko niramuka irenze kuri ayo mabwiriza izabihanirwa by’intangarugero.”

Ibi bihano MTN yahawe hari bamwe babihuza no guhabwa serivisi mbi, gusa usanga umurongo wa Tigo Rwanda[yaguzwe na Airtel) nawo ujya ugira ibibazo ku bijyanye no gucika ariko bidafite ubukana nk’ibya MTN. Ibi bigo bibiri bikorera mu Rwanda  ku bijyanye no gucuruza serivisi z’itumanaho nta na kimwe kiragira icyo kivuga kuri iki kibazo nyamara gikomeje kwinubirwa na benshi, nkuko BBC yabitangaje.

Akenshi abahamagara bavuga ko basubizwa n’ubutumwa bugira buti:

“Umurongo muhamagaye ntushoboye kuboneka.”

Aho ni ku murongo wa MTN, kimwe mu bicuruza itumanaho rya telefoni zigendanwa.

Ku batari bacye iyi ni imvugo imaze kumenyerwa iyo uhamagaye adashoboye gushyikira uwo yifuzaga.

Itumanaho rya telefoni ngendanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu ndetse hari ubwo usanga abantu bose bagize umuryango batunze iri tumanaho.

Gusa uko rigenda rikwirakwira birasa n’aho rigenda rihura n’ibibazo by’ihuzayoboro (network).

Umwe mu bakoresha iyi mirongo yagize ati”Isigaye ikora nabi muri iki gihe. Ibura ama réseau[ihuzayobora] umunota ku munota.”

Ntibyoroshye kumenya uburemere bw’iki kibazo kuko nta bisobanuro biratangwa n’abacuruza iri tumanaho ry’imirongo ya telefoni ngendanwa. Gusa abakoresha iyi mirongo bo bavuga ko iki ari ikibazo kandi gitangiye kubakomerera.

Undi mufatabuguzi yagize ati”Bagiye bamwira bati twahamagaye biranga, twagushatse biranga twumva telefoni ntiriho kandi ntigeze nyifunga . hari n’abandi bamwira bati ese kuki twaguhamagaye tukakubura? Cyangwa se nanjye nahamagara nkumva y’uko telefoni ntizariho kandi bamwira bati ntabwo twigeze tuzifunga.”

Ukutizerwa k’umurongo umwe w’itumanaho kumaze gutuma bamwe bashakisha ubundi buryo. Gusa na ho ngo bagasanga nta byinshi bibafasha uretse gutanga amafaranga menshi.

Ntibyoroshye kumenya isoko y’ikibazo

BBC yagerageje kuvugana n’abashinzwe itumanaho mu kigo cya MTN ariko ntibyatworoheye.

Umukozi mukuru washoboye kuvugana n’umunyamakuru wa BBC mu murwa mukuru i Kigali, ntiyamuhakaniye cyangwa ngo amwemerere niba iki kibazo bakizi.

Gusa mu butumwa bugufi butandukanye yamwoherereje yavuze ko ‘bazasohora itangazo risobanura iki kibazo’.

Kugeza ubu ariko iryo tangazo ntirirashyirwa ahagaragara.

Iki kibazo cy’itumanaho ricikagurika cyangwa ntiriboneke kiravugwa ku barikoresha b’imbere mu Rwanda cyakora na bamwe mu bahamagarira mu bihugu by’amahanga binubira ukutabasha gushyikirana neza n’abo bahamagaye bakoresha iyi mirongo yo mu Rwanda.

Ababishoboye biyambaza itumanaho ry’amajwi ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp.

Ariko guhamagara bisanzwe byo ngo bisigaye bimeze n’ibidashoboka hamwe na hamwe.